Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Igisubizo Tshisekedi yahereye Clare Akamanzi i Davos cyumvikanishije ko akiri wa wundi

radiotv10by radiotv10
18/01/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Igisubizo Tshisekedi yahereye Clare Akamanzi i Davos cyumvikanishije ko akiri wa wundi
Share on FacebookShare on Twitter
  • Clare Akamanzi yamubajije icyabuze ngo akemure ibibazo bimaze igihe;
  • Kuki adashaka gukorana n’abafite ubushake bwatanga umusaruro.

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi ubwo yari mu kiganiro i Davos mu Busuwisi yabajijwe ikibazo n’Umunyarwandakazi Clare Akamanzi, amusubiza ibyumvikanamo kongera gushinja u Rwanda ibinyoma.

Muri iyi nama y’ihuriro ry’abayobozi yiga ku bukungu iteraniye i Davos mu Busuwisi, kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Mutarama 2023, Perezida Tshisekedi ni umwe mu bayobozi batanze ikiganiro.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), Clare Akamanzi uri muri iri huriro, yaboneyeho kubaza uyu Mukuru w’Igihugu cya DRC, impamvu adashaka umuti w’ibibazo by’umutekano mucye biri mu Gihugu cye mu gihe yari amaze kugaragaza ko ari imbogamizi.

Mu kubaza kwe, Akamanzi yagize ati “Niba ikibazo cy’umutekano ari imbogamizi kuri mwe, niba mufite ubushobozi bwo kugikemura, mwagakwiye kuba mwarabikoze cyera, nifuzaga kumenya impamvu mutifuza imikoranire mu gushyira mu bikorwa imyanzuro yafatiwe i Nairobi igamije gushaka umuti urambye? Ntekereza ko igisubizo kiri mu biganza byanyu mukaba mwanakorana n’abiteguye kubafasha kugikemura.”

Clare Akamanzi yavuze ko aturuka mu Rwanda, kandi ko kugira ngo ibikorwa by’ubukerarugendo bigende neza muri aka karere ruherereyemo, hakenewe umutekano mu karere kose harimo no muri DRC.

Tshisekedi yatangiye avuga ko “niba uri Umunyarwandakazi wagombye kumenya ko mu kwezi k’Ugushyingo (2022) habaye inama yashyizeho imyanzuro igamije gusohoka muri iki kibazo. Iyi nama yabereye muri Angola i Luanda yitabiriwe n’Ibihugu byose byumwihariko abahagarariye Ibihugu bibiri birebwa n’ikibazo, ni ukuvuga u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Uyu mukuru w’Igihugu cya DRC yakomeje avuga ko imyanzuro yavuye muri iyi nama yasabaga umutwe wa M23 guhagarika imirwano no gusubira inyuma, yongera kuzanamo u Rwanda avuga ko rufasha uyu mutwe.

Yavuze ko itariki 15 Mutarama yahawe uyu mutwe irenzeho iminsi ibiri nyamara ko ukiri mu bice bimwe wafashe.

Ati “Kubera igitutu cy’umuryango mpuzamahanga uwo mutwe uracyari mu birindiro nubwo wakoze igisa nko kwiyerurutsa usa nk’ubivuyemo ariko wongera kugarukamo mu bundi buryo ukaguma muri izo Lokalite.”

Iki gisubizo kitumvikanagamo ikijyanye n’ikibazo Clare Akamanzi yari yabajije, Tshisekedi yakomeje avuga ko uyu mutwe wa M23 wakoze ubwicanyi muri Kishishe ugamije gutera ubwoba abahatuye kugira ngo ugumane aka gace ubundi ubyaze umusaruro umutungo kamere uhari.

Ati “Rero ikibazo dufite kirakomeye kuko ntiwashobora gushora imari mu iterambere ry’Igihugu ndetse ngo unashyira imbaraga mu kongerera ubushobozi igisirikare kugira ngo kibashe kurinda umutekano.”

Perezida Tshisekedi yavuze ko ubwo yajyaga ku butegetsi, buri Gihugu mu icyenda bihana imbibi n’Igihugu cye, yagiye akigezaho umushinga w’ishoramari bakorana ndetse n’ibijyanye no gushaka a mahoro n’umutekano mu karere ariko ko hari bimwe mu Bihugu by’ibituranyi bitamubaniye.

Gusa birazwi ko Guverinoma ya DRC ari yo ntandaro y’ibibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bw’iki Gihugu, aho abategetsi bagiye bagaragaza urwango bafitiye Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda byumwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi, bakanashishikariza abandi kubivugana.

Ubu butegetsi kandi bunakorana n’umutwe wa FDLR ugizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda, mu bikorwa byo kwica aba banyekongo b’Abatutsi.

Igisirikare cy’iki Gihugu gikomeje gukorana n’imitwe irimo uyu wa FDLR, ni bo bakomeje kurenga ku myanzuro yafatiwe muri iriya nama y’i Luanda dore ko badasiba kugaba ibitero ku mutwe wa M23, mu gihe iriya nama yasabye ko imirwano ihagarara, ariko FARDC ntiyigeze ibyubahiriza dore ko noneho ubu iri gukorana n’indwanyi z’abacancuro b’Abarusiya.

Tshisekedi yari muri iki kiganiro

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 − three =

Previous Post

Rurangiranwa muri Basketball wemerwa na P.Kagame yatunguye Biden na V-Perezida we

Next Post

Goma: Habaye imyigaragambyo y’abazanye ingingo itangaje ku ngabo bakekaga ko zizarasa M23

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Goma: Habaye imyigaragambyo y’abazanye ingingo itangaje ku ngabo bakekaga ko zizarasa M23

Goma: Habaye imyigaragambyo y’abazanye ingingo itangaje ku ngabo bakekaga ko zizarasa M23

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.