Abahanzi Bruce Melodie na The Ben baherutse guhurira mu gitaramo kimwe cyatangije umwaka wa 2026, byamaze kwemezwa ko bagiye gukora ibitaramo bizenguruka Igihugu.
Ibi byatangajwe n’umwe muri aba bahanzi mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, we na mugenzi we ko bagiye gukora ibitaramo bizenguruka Igihugu.
Mu butumwa burarikira Abaturarwanda ibi bitaramo bizaba mu mpeshyi y’uyu mwaka wa 2026, Bruce Melodie, yagize ati “Rwanda, turaje, amakuru arambuye muzayamenya vuba.”
Ibi bitaramo bizenguruka Igihugu cyose bigiye gukurikira icyo aba bahanzi bahuriyemo cyiswe Nu Yea Groove cyateguwe na The Ben, aho cyakurikiwe n’impaka, aho abafana bafana aba bahanzi, bavugaga ko uwabo yarushije undi, abandi batabikozwa.
Amakuru avuga ko iki gitaramo kiri mu masezerano aba bahanzi baherutse kugirana arimo n’ibi bizenguruka Igihugu bizaba mu mpeshyi y’uyu mwaka.
The Ben na Bruce Melodie, bombi basanzwe ari abahanzi bafatwa nk’abayoboye muzika Nyarwanda muri iki gihe, bakunze guhanganishwa n’abakunzi babo, ndetse na bo ubwabo bakaba barinjiye muri iyi nkundura mu buryo bweruye, babinyujije mu bihangano baherutse gushyira hanze.
Mbere yuko kiriya gitaramo cyabaye tariki 01 Mutarama 2026 kiba,Umuhanzi Bruce Melodie yabanje gushyira hanze indirimbo yise ‘Munyakazi’ aho bamwe mu bahanga mu by’indirimbo bavuga ko yuzuye ihangana hagati ye na The Ben, hadaciye kabiri, uyu muhanzi na we aba ashyize hanze iyo yise ‘Indabo Zanjye’ na yo bivugwa ko ari iy’iri hangana.
RADIOTV10











