Abakunzi b’ikinyobwa kimwe gisembuye mu Rwanda, bagiye guhurira mu gitaramo kizanaririmbamo abahanzi bakomeye barimo Bruce Melodie ndetse n’Umuhanzi w’Umunyakenya Bien-Aimé Baraza, ndetse n’undi muhanzi mpuzamahanga ukiri ibanga.
Ni igitaramo cyiswe Friends of Amstel kizabera muri Zaria Court mu Mujyi wa Kigali, tariki 18 Ukwakira 2025, aho kizanaririmbamo abahanzi nka Kivumbi King, Mike Kayihura bazasusurutsa abitabiriye iki gitaramo hatangajwe ko na Bien-Aimé Baraza uturuka muri Kenya azifatanya na bo muri iki gitaramo.
Hari kandi itangazo ko hazaba agashya k’umuhanzi mpuzamahanga w’ibanga uzakomeza gususurutsa abitabiriye icyo gitaramo kugeza ku mpera zacyo.
Abavangamiziki barimo Dj Marnaud na Dj Toxxyk bazakomerezaho bahuza interludes z’umuziki.
Hazaboneka kandi uburyo bwo kugura amatike ku muntu ku giti cye, ariko n’amatsinda (2, 4, 6) kugira ngo inshuti zose zibashe kwitabira hamwe.
Itike ku nshuti ebyiri ni ibihumbi 30 Frw, itike ku nshuti enye ni ibihumbi 50 Frw naho itike ku nshuti esheshatu ni ibihumbi 60 Frw. Itike ku muntu ku giti cye ni ibihumbi 20 Frw.
Friends of Amstel 2025 ntikizaba ari igitaramo gisanzwe gusa ahubwo ni uburambe, ni umwanya wo gusabana, guhuza, no gusigasira umuco w’inshuti, mu murwa wa Kigali.
Sandy UWASE
RADIOTV10