Sunday, October 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Igitego cya Aboubakar Djibrine cyafashije Mukura VS gutsinda Rayon Sports

radiotv10by radiotv10
09/10/2021
in SIPORO
0
Igitego cya Aboubakar Djibrine cyafashije Mukura VS gutsinda Rayon Sports
Share on FacebookShare on Twitter

Igitego cya Djibrine Aboubakar cyo ku munota wa 53 w’umukino cyafashije Mukura Victory Sport gutsinda Rayon Sports igitego 1-0 mu mukino wa gicuti wakinwe ku gicamunsi cy’uyu wa gatanu tariki ya 8 Ukwakira 2021 kuri sitade mpuzamahanga ya Huye.

Wari umukino wa gicuti Rayon Sports yakinaga nyuma yo kuba iheruka gutsindamo AS Kigali igitego 1-0 mu gihe Mukura VS yaherukaga gutsinda Rutsiro FC ibitego 4-2.

Muri uyu mukino, ikipe ya Rayon Sports itozwa na Masud Juma yari yazanye uburyo bushya bwo gukina kuko bashakaga kwitoza gukina 4:1:2:3, uburyo bushya iyi kipe yakoresheje mu minota 90 y’umukino.

Yari Mukura VS isa naho itangiye kumenyerana kuko Ruremesha Emmanuel ashingira cyane ku bakinnyi bakina bajya imbere akanakomeza mu mutima w’ubwugarizi burimo abakinnyi bafite ubunararibonye, Kayumba Soter na Ngirimana Alex.

Mukura VS yagize umukino usatira cyane ku buryo byari bigoye ko Rayon Sports iyiganza hagati kuko uburyo bushya Masud Juma yakoreshaga bwatumye abakinnyi ba Mukura VS barimo Vincent Adams, Djibrine Aboubakar na Murenzi Patrick babona umwanya wo kwisanzura kuko Mugisha Francois Master na Byumvuhore Tresor batabashije kwisanga muri ubu buryo bwa 4:1:2:3.

Ni umukino utarahiriye Sanogo Soulemane rutahizamu mushya wa Rayon Sports kuko yaje gusimburwa, Essombe Willy Onana usanzwe akina mu mpande yakinaga ava hagati, kimwe mu byatumye atabona ubwisanzure imbere y’izamu.

Nyuma y’uko igice cya mbere kirangiye, Masud Juma yahise ahindura abona ko Byumvuhore Tresor Atari kubasha guhagarika abakina hagati ba Mukura VS ahita amusimbuza bituma Ndizeye Samuel ava mu mutima w’ubwugarizi hajyamo Mitima Isaac bityo Sekamana Maxime ajyanwa inyuma ahagana ibumoso asimbuye Muvandimwe JMV mu gihe Niyonkuru Sadjati yasimbuye Mugisha Francois Master.

Nyuma nibwo kandi abakinnyi barimo, Agblevor Peter, Rudasingwa Prince, Mbonigena Eric na Mukunzi Vivens bagiye mu kibuga ari nako abarimo Youcef Rharb na Ayoub Ah’ Lahsanne bavuye mu kibuga bagatanga umwanya.

Nyuma yo gukora izi mpinduka, Ruremesha Emmanuel yakomeje kurusha Rayon Sports ikijyanye no gusatira kuko Bashunga Abouba wari mu izamu yagiye akuramo imipira itandukanye bigaragara ko nawe ari kuzamura urwego bitandukanye n’uko amaze iminsi yitwara. Ibi yabikoze nyuma y’uko Hakizimana Adolphe basangiye umwanya yari yagize umusaruro mwiza mu mukino batsinzemo AS Kigali.

Mu mpinduka Mukura VS bakoze zarimo kuvamo kwa Muhoza Tresor, Nyarugabo Moses, Murenzi Patrick, Mantore Jean Pipi, Mukogotya Robert hajyamo abakinnyi barimo Mutijima Janvier, Habamahoro Vincent, Oko Benjamin Kechukwa, Abdul Karim Samba.

Rayon Sports yakomeje kurwana no kubona igitego cyo kwishyura ariko abakinnyi barimo Rudasingwa Prince na Sekamana Maxime ntibahirwa n’imipira bagiye babona imbere y’izamu kimwe n’uburyo bwahushijwe na Peter Agblevor. Umukino urangira Mukura Vs itsinze Rayon Sports igitego 1-0.

Mukura Victory Sport irateganya gukina undi mukino wa gicuti na Police FC kuri uyu wa kane kuri sitade mpuzamahanga ya Huye.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Mukura VS: Nickolas Sebwatto (GK), Kubwimana Cedric “Jay Polly”, Muhoza Tresor, Kayumba Soter, Ngirimana Alex (C.), Murenzi Patrick, Matore Jean Pipi, Aboubakr Vincent, Mukogotya Robbert, Aboubakar Djibrine, Nyarugabo Moses.

Rayon Sports: Bashunga Abouba (GK), Nizigiyimana Aboul Karim Mackenzie, Ndizeye Samuel, Muvandimwe JMV, Byumvuhore Tresor, Mugisha Francois Master, Ayoub Ah’Lahsanne, Sanogo Souleymane, Youccef Rharb, Onana Willy Essombe.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four − two =

Previous Post

Umukinnyi w’umunyarwanda , Ally Niyonzima yabonye ikipe nshya

Next Post

Mashami Vincent avuga ko hari uwamwiyitiriye kuri Twitter uri gusubizanya n’ababajwe n’umusaruro w’Amavubi Stars

Related Posts

Ubutumwa bwa Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda nyuma y’umusaruro utarishimiwe

Ubutumwa bwa Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda nyuma y’umusaruro utarishimiwe

by radiotv10
17/10/2025
0

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Bizimana Djihad, yagaragaje ko na bo batishimiye umusaruro babonye mu mikino baherutse gukina, ariko ko basezeranya...

Rayon imazemo iminsi ibibazo ubu iravugwamo inkuru nziza yashimisha abafana

Rayon imazemo iminsi ibibazo ubu iravugwamo inkuru nziza yashimisha abafana

by radiotv10
17/10/2025
0

Rutahizamu Fall Ngagne wa Rayon Sports wayifashije mu mwaka w'imikino ushize agashimisha abafana bayo, wari umaze amezi 10 mu mvune,...

Amakuru agezweho mu Ikipe iyoboye Shampiyona y’u Rwanda

Amakuru agezweho mu Ikipe iyoboye Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
16/10/2025
0

Ikipe ya Police FC iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda imaze gukinwa iminsi itatu, yatandukanye na Muhadjiri Hakizimana wari...

Amahirwe y’Amavubi yo kujya mu cy’Isi birangiye abuze burundu

Nyuma yuko Amavubi yongeye gutenguha Abanyarwanda harakurikiraho iki?

by radiotv10
16/10/2025
0

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, yatangaje ko nyuma yuko Ikipe y’Igihugu itsinzwe imikino ibiri yikurikiranya, hagiye gushakwa uburyo hategurwa...

Umukinnyi w’umunyempano Djabel utaherukaga kugaragara muri Shampiyona y’u Rwanda agiye kongera kuyikina

Umukinnyi w’umunyempano Djabel utaherukaga kugaragara muri Shampiyona y’u Rwanda agiye kongera kuyikina

by radiotv10
14/10/2025
0

Manishimwe Djabel wanyuze mu makipe akomeye mu Rwanda nka Rayon Sports na APR FC yanabereye kapiteni, wari umaze igihe yaragiye...

IZIHERUKA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID
IMIBEREHO MYIZA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

by radiotv10
18/10/2025
0

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

18/10/2025
Ubutumwa buryohereye umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yageneye umuhanzi wamwambitse impeta

Hamenyekanye itariki y’ubukwe bw’umunyamakurukazi n’umuhanzi bazwi mu Rwanda

18/10/2025
Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

18/10/2025
Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

17/10/2025
Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

17/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Mashami Vincent avuga ko hari uwamwiyitiriye kuri Twitter uri gusubizanya n’ababajwe n’umusaruro w’Amavubi Stars

Mashami Vincent avuga ko hari uwamwiyitiriye kuri Twitter uri gusubizanya n’ababajwe n’umusaruro w’Amavubi Stars

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Hamenyekanye itariki y’ubukwe bw’umunyamakurukazi n’umuhanzi bazwi mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.