Ku mugoroba wo kuri Cyumweru tariki 04 Nyakanga 2021,Umuhanzi Mico The Best yambitse impeta umukunzi we bitegura kurushinga, beri bamaze igihe kinini bakundana.
Ku mugoroba wo kuri Cyumweru tariki 04 Nyakanga 2021 nibwo uyu muhango wabaye mu ibanga rikomeye, nta inshuti z’uyu muhanzi zari zihari kuko imihuro y’abantu benshi ibujijwe muri iki gihe.
Umuhanzi Mico The Best yambitse impeta umukunzi we bitegura kurushinga
Uyu mukobwa bagiye kubana, yitwa Clarisse. Ntabwo azwi cyane mu myidagaduro yo mu Rwanda gusa yigeze kujya amurika imideli nubwo byamaze igihe gito. Yanagaragaye mu gace gato ka filime ya Bad Rama yitwa ‘Cowboy’.
Bivugwa ko bombi batamaranye igihe kinini, inshuti zabo zivuga ko nta mwaka ushize bakundana.
Clarisse uwo Mico The Best yihebeye
Inkuru ya Jean Paul Mugabe/Radio &TV10 Rwanda