Sunday, December 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ikibazo cyavuzwe hagati y’abashumba n’abahinzi muri Rubavu gikomeje kuba agatereranzamba

radiotv10by radiotv10
17/10/2025
in MU RWANDA
1
Ikibazo cyavuzwe hagati y’abashumba n’abahinzi muri Rubavu gikomeje kuba agatereranzamba
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Mirenge ya Nyamyumva na Kanzenze mu Karere ka Rubavu, bavuga ko abashumba bakomeje kuboneshereza imyaka ku bushake, kandi ko batahwemye kubimenyesha ubuyobozi ariko gushaka umuti w’iki kibazo bikaba byarananiranye.

Aba baturage bavuga ko abashumba baragirira aborozi b’abakire, bashumura inka mu mirima yabo, ndetse ntibanatinye no kuyahira.

Emmanuel Hafashimana wo mu Kagari ka Kirerema mu Murenge wa Kanzenze yagize ati “Imigozi y’ibijumba barahira, intsina z’imibyare bagatema, kandi buri gihe tugahora tubigaragariza abayobozi ntibagire icyo bakora.”

Akomeza agira ati “Impungenge zihari tugiye kuzicwa n’inzara tuba twahinze, nk’ubu hariya mfite aho nari nahinze ibijumba none imigozi yose barayahiye bayimazeho.”

Nyirakamana Esperance wo mu Kagari ka Kiraga, Umurenge wa Nyamyumba na we yagize ati “Twaravuze twararushye, nk’ubu nta gatoki nkirya kubera intsina zanjye barazimaze bazishyira inka zabo, uba ufite uribingo rwo kuzashingiriza imyaka ugasanga barwahiye rwose.”

Uyu muturage akomeza avuga ko iki kibazo gishobora kuzabyara ibindi bikomeye. Ati “Barakabije kandi bizateza intambara hagati y’abahinzi n’aborozi nubwo bamwe banga kubivuga ariko birahari cyane, nyamara abayobozi tubibabwira inshuro nyinshi ariko ntagihinduka.”

Bamwe mu bashumba bemeza ko hari bagenzi babo bakora ibi bashinjwa n’abahinzi, ngo bitewe n’uko hari abagira inka nta bwatsi bafite ngo usibye ko bidakorwa n’abashumba gusa ngo hari n’abatunze inka za Girinka na bo babikora.

Umwe ati “Kubikora bwo birakorwa kuko usanga hari igihe umuntu aba afite inka nta bwatsi afite, ikindi kandi hari abatunze inka za Girinka na bo baba barazihawe nta bwatsi, none urumva bakwahira hehe? Mbere aha hose Kirerema ureba hari ibigarama tuharagira none hatujwe abantu ubwo ubwatsi bwo kuziha bwava hehe? Kuragira bwo hari n’abana baba baragiye inama usanga ari na bo baba bonesheje iyo myaka.”

Ufitabeza Jean d’Amour, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba uvugwamo iki kibazo, avuga ko ari ubwa mbere acyumvishe mu matwi ye, gusa yemeza ko uru rugomo rutazihanganirwa.

Yagize ati “Iki kibazo ni ubwa mbere ncyumvishe ariko urugomo nk’urwo ntitwarwihanganira tugiye kubikurikirana rwose.”

Akarere ka Rubavu gakunze kubonekamo amakimbirane y’abahinzi n’aborozi mu gihe cy’izuba, aho ubwatsi buba buba bwabuze, bigatuma abashumba birara mu myaka y’abahinzi bakayigabiza inka, mu gihe abandi batema intsina bakanahira indi myaka, bagaha ayo matungo.

Abahinzi bavuga ko abashumba badatinya no gutema intsina zihetse ibitoki

Jean Damascene IRADUKUNDA
RADIOTV10

Comments 1

  1. ka says:
    2 months ago

    ubusanzwe inka imwe mu murima w’imyaka ni 10k. ikindi ni uko inzuri zigomba kuba zizitiye, zifite uruzitiro ruzitandukana n’ibutaka bw’ubuhinzi. atari ibyo aborozi bitegure gukora mu mufuka bishyure iby’abandi bangiza. murakoze

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 − one =

Previous Post

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo

Next Post

Rayon imazemo iminsi ibibazo ubu iravugwamo inkuru nziza yashimisha abafana

Related Posts

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

by radiotv10
06/12/2025
0

Imiryango 214 itishoboye y'abahinzi ba Kawa yo mu Mirenge ya Rwinkwavu na Kabarondo yatangiye guhabwa ibiti bya Kawa ibihumbi 80,...

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

by radiotv10
05/12/2025
0

I Washington D.C. muri Leta Zunze Ubumwe za America, ahari hahanzwe amaso n’Isi yose, haraye habereye umuhango wo gusinya amasezerano...

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

by radiotv10
05/12/2025
0

Impinduka mu buyobozi bw’umujyi wa Kigali hari abo zahiriye abandi ntizabahira , Hashize imyaka itanu manda ya mbere irangiye kuva...

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

by radiotv10
05/12/2025
0

Abagore bo mu Ngabo z’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, bagaragarije abagore n’abakobwa bo muri iki Gihugu...

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

by radiotv10
05/12/2025
0

Abanyekongo biganjemo abagore n’abana bakomeje guhungira mu Rwanda nyuma yuko imirwano ikomeje gukara mu bice bimwe mu byo muri Kivu...

IZIHERUKA

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda
FOOTBALL

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda

by radiotv10
07/12/2025
0

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

06/12/2025
Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

06/12/2025
U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

06/12/2025
Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

06/12/2025
Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

05/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rayon imazemo iminsi ibibazo ubu iravugwamo inkuru nziza yashimisha abafana

Rayon imazemo iminsi ibibazo ubu iravugwamo inkuru nziza yashimisha abafana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.