Ikibazo u Rwanda rwabajije Congo yakinnye ku mubyimba Abanyekongo baruhungiyemo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma yuko Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo avuze ko u Rwanda rwashishikarije Abanyekongo kuruhungiramo, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yamubajije uko byagendekeye abahungiye mu bindi Bihugu.

Inama y’Abakuru b’Ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba iherutse guteranira i Addis Ababa muri Ethiopia yasabye Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, gucyura impunzi zose z’Abanyekongo zirimo n’izahungiye mu Rwanda.

Izindi Nkuru

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi yakunze kwirengagiza izi mpunzi zahungiye mu Rwanda, ndetse rimwe na rimwe abategetsi b’iki Gihugu bakavuga ko izo mpunzi ziri mu Gihugu cyazo ngo kuko n’ubundi basanzwe ari Abanyarwanda.

Kuva imirwano yakubura hagati ya M23 na FARDC, hari n’izindi mpunzi z’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bahungiye mu Rwanda kubera kugirirwa nabi mu Gihugu cyabo ndetse bamwe mu bo mu muryango wabo bakaba bariciwe muri Congo.

Patrick Muyaya, Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aherutse gutambutsa ubutumwa kuri Twitter ye yongera kugoreka iki kibazo cy’impunzi z’Abanyekongo zahungiye mu Rwanda.

Yagize ati “Mu rwego rwo gukura urwitwazo rw’u Rwanda ku mpunzi z’Abanyekongo ziri ku butaka bwarwo, Guverinoma izakora ibishoboka byose kugira ngo abavandimwe bacu batahuke byihuse hakurikijwe amategeko ya HCR kandi bakazaza ku bushake.”

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yasubije ubu butumwa bwa mugenzi we wa Guverinoma ya DRC, akoresheje ikibazo.

Yolande Makolo yagize ati “None se niba impunzi z’Abanyekongo zahungiye mu Rwanda ari ‘Urwitwazo’ (wagira ngo ntibakundaga ubuzima bwabo), ni iki muvuga ku mpunzi z’Abanyekongo ziri mu bindi Bihugu byo mu karere?”

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yakomeje avuga ko “Ikibazo ni uko izi mpunzi byabaye ngombwa ko ziva mu Gihugu cyazo kubera ibikorwa byo gutotezwa bakorerwa ndetse n’ibibazo by’umutekano mucye.”

Abanyekongo baherutse guhungira mu Rwanda, bagaragaje uburyo bari bamaze igihe batotezwa bazizwa ko bavuga Ikinyarwanda bakaba ari n’Abatutsi ndetse bamwe mu bo mu miryango yabo bari bamaze kwicwa.

Mu minsi ishize kandi abanyekongo bamaze igihe barahungiye mu Rwanda barimo n’abamaze imyaka irenga 20, bakoze imyigaragambyo basaba Guverinoma y’Igihugu cyabo kubacyura.

Muri iyi myigaragambyo yabereye mu nkambi zinyuranye zicumbikiwemo izi mpunzi, aba Banyekongo basabaga Leta y’Igihugu cyabo gukuraho impamvu yatumye bahunga kuko yakomeje ndetse ubu akaba ari bwo ifite ubukana kuko imitwe nka FDLR ikomeje gukorera Jenoside bene wabo ibica ibaziza ubwoko bwabo.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Yolande Makolo
Umuvugizi wa Guverinoma ya DRC, Patrick Muyaya

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru