Leta ya Uganda yohereje abasirikare bo mu mutwe w’ingabo zidasanzwe i Juba, mu murwa mukuru wa Sudani y’Epfo, gufasha iki Gihugu kurinda umutekano w’uyu mujyi.
Ibi byatangajwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF) General Muhoozi Kainerugaba kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Werurwe 2025.
Uganda ifashe uyu mwanzuro, mu gihe umwuka mubi ukomeje kwiyongera hagati ya Perezida Salva Kiir na Riek Machar wigeze kuba Visi Perezida we,
bigatera impungenge z’uko amasezerano y’amahoro aba bombi bashyizeho umukono muri 2018, ashobora gusubikwa, intambara ikongera kubura muri iki Gihugu.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga Nkoranyambaga rwa X, General Kainerugaba avuga ko igikorwa cyose cyo kurwanya Salva Kiir “ari ugutangaza intambara kuri Uganda, kandi abazabigerageza bose bazahura n’akaga.”
Muri ubu butumwa yanditse ku rubuga rwa X, General Muhoozi Kainerugaba yongeyeho ko ngo bazarinda Igihugu cya Sudani y’Epfo nk’abarinda igihugu cyabo cya Uganda.
Icyakora Leta ya Sudani y’Epfo yamaze kwakira aba basirikare bo mu mutwe udasanzwe mu ngabo za Uganda, yo ntacyo iratangaza ku koherezwa kw’izi ngabo.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10