Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa yavuze ko Igihugu cye kizakora ibishoboka kugira ngo gicyure abasirikare bacyo bari mu butumwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni nyuma yuko iki Gihugu gitakarije abasirikare 14 muri DRC aho bagiye mu butumwa bw’Umuryango w’ubukungu w’Afurika y’amajyepfo, SADC-SAMIDRC, gufasha FARDC mu mirwano iyihanganishije n’umutwe wa M23.
Impfu z’aba basirikare zateye impaka nyinshi, aho abanyapolitiki benshi bo muri Afurika y’Epfo, kuva ku batavuga rumwe n’ubutegetsi kugeza ku bo mu Nteko Ishinga Amategeko, basaba ko ingabo z’Igihugu cyabo ziva muri DRC zigataha kuko ubutumwa zagiyemo budasobanutse kandi zagiye bitanyuze mu mucyo.
Mu ijambo Cyril Ramaphosa yagejeje ku Baturage rigaragaza uko Igihugu cyabo gihagaze, yagarutse no kuri izi ngabo ziri muri DRC, aho yavuze ko bazakora “ibishoboka kugira ngo abahungu bacu batahe iwabo.”
Afurika y’Epfo kimwe n’Ibindi Bihugu nka Malawi byohereje ingabo mu butumwa muri DRC, byanenzwe kunyuranya n’ibyemezo byagiye bifatirwa mu biganiro by’i Luanda muri Angola, byabaga biyobowe na Perezida w’iki Gihugu, João Lourenço nk’Umuhuza wahawe inshingano n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, byagaragaje kenshi ko hakenewe ibiganiro mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri DRC.
Ramaphosa yatangaje ibi nyuma yuko mugenzi we wa Malawi, Lazarus Chakwera na we ategetse ko ingabo z’iki Gihugu ziri muri DRC, zitangira kwitegura gutaha.
Perezida Cyril Ramaphosa kandi yagaragaje ko Igihugu cye na cyo gishyigikiye inzira z’ibiganiro aho gukoresha imbaraga za Gisirikare nk’uko ubutegetsi bwa Congo bukomeje kuzishyira imbere.
Yanaboneyeho gutangaza ko azitabira Inama izahuza Abakuru b’Ibihugu bigize Imiryango ya EAC na SADC izabera i Dar es Salaam muri Tanzania kuri uyu wa Gatandatu.
Yavuze bimwe mu byo agomba kuzagaragaza muri iyi nama, aho yagize ati “Tuzongera twibutse ko twifuza ko imirwano ihagarara no gukomeza inzira z’ibiganiro bigamije gushaka umuti wa nyawo kandi urambye, kandi tuzakora ibishoboka kugira ngo abahungu bacu, ingabo zacu zigaruke iwabo.”
Ingabo za Afurika y’Epfo ziri mu zafashije cyane igisirikare cya Congo-FARDC mu rugamba giherutse gutsindwamo na M23 mu Mujyi wa Goma, ndetse zikaba na zo zaragaragaye zemeye kumanika amaboko.
Aho ziri i Goma muri DRC, bivugwa ko zigoswe n’umutwe wa M23, ku buryo zitinyagambura ndetse ko n’ibyo zikora zibanza kubiherwa uburenganzira n’uyu mutwe w’Abanyekongo.
RADIOTV10