Rayon Sports yabonye amanota atatu nyuma yo gutsindwa kwa mucyeba wayo APR FC, bituma abakunzi b’iyi kipe bakunze kwita Murera, bagarura icyizere ko ntarirarenga mu rugamba rwo guhatanira igikombe.
Rayon Sports yari yagaruye bamwe mu bakinnyi bayo bakomeye, yafunguye amazamu ku munota wa 32’ w’igice cya mbere binyuze kuri Willy Onana wateye mupira hagati ya ba myugariro ba Bugesera FC, umunyezamu Nsabimana ntiyabasha gukiza izamu rye ndetse igice cya mbere kirangira Rayon iyoboye umukino kuri Sitade ya Bugesera.
Mu gice cya kabiri, ku munota wa 48’ Nyandwi Theophile yahawe ikarita y’umuhondo akiniye nabi Ganijuru Elie.
Rayon Sports yakomeje gushakisha igitego cya kabiri ndetse biza no kuyihira ku munota wa 62’ w’umukino ubwo Musa Esenu yari abonye umupira muremure uje awunfungisha igituza, aroba umunyezamu Nsabimana wari uhagaze imbere, igitego kiba kiranyoye.
Abafana ba Rayon Sports bari bari muri Sitade ya Bugesera, bahagurukiye rimwe bitera hejuru kubera ibyishimo, umukino urangira Rayon itsinze 2-0.
UKO AMAKIPE YA MBERE AHAGAZE
- APR FC: 53
- KIYOVU SPORTS: 53
- Rayon Sports: 49
- Police FC: 42
Annet KAMUKAMA
RADIOTV10