Ubuyobozi bw’Ikipe ya Etincelles FC bwandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, burisaba ko iyi kipe yakwishyurwa nibura miliyoni enye, bukeka ko yaba yarinjijwe ku mukino uherutse kuyihuza na Marine FC.
Iki kibazo cy’ubuyobozi bwa Etincelles gikubiye mu ibaruwa bwandikiye Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA.
Iyi baruwa yanditswe n’Umuyobozi wa Etincelles FC, Ndagijimana Enock, itangira igira iti “Tubandikiye tugira ngo tubasabe ko twarenganurwa tugahabwa amafaranga nibura miliyoni enye (4 000 000 Frw) nk’uko twari turimo kuyateganya ku mukino twakinnye ku munsi wa 22 wa shampiyona dukurikije ubwitabire bw’abafana.”
Mu gusobanura iki cyifuzo kirimo gukekeranya, ubuyobozi bwa Etincelles bukomeza buvuga ko muri uwo mukino wahuje iyi kipe na Marine FC tariki 30 Werurwe kuri Sitade Umuganda, hitabiriye abafana benshi badahwanye n’amafatanga bishyuwe.
Buti “Nk’uko muza kubibona ku mashusho y’umugereka w’iyi baruwa, sitade Umuganda irakubita iruzura, ariko muri system igurishirizwamo amatike tukaba twarabonye harinjiye amafaranga miliyoni imwe n’ibihumbi Magana atatu (1 300 000 Frw) yonyine kandi uretse abatumiwe bacye abandi bantu bose binjiye kuri uwo mukino bakaba bari bishyuye.”
Ubuyobozi bwa Etincelles kandi bukomeza buvuga ko abakozi ba Kompanyi ya Palmakash igurisha amatike, bari bacye cyane kuri sitade ugereranyije n’ubwinshi bw’abari baje kureba umukino, bigatuma iyi kipe iniyambaza kompanyi ya ES Security Company yo kubafasha mu myinjirize.
Etincelles isoza ivuga ko iyi kompanyi igurisha amatike nidakemura iki kibazo, itazayemerera ko ikora ku munsi wa 23 w’imikino ya shampiyona aho iyi kipe izaba ihura na Kiyovu Sport kimwe n’indi mikino yose isigaye.
RADIOTV10