Ikipe ya Police FC yemeje ko yasinyishije abakinnyi bane, barimo Rudasingwa Prince na Nshimirimana Ismail Pitchou wanyuze mu makipe ya Kiyovu Sports na APR FC.
Nyuma yo gusoza neza imikino ibanza, ikipe ya Police FC yongeyemo abakinnyi bashya bazayifasha mu mikino yo kwishyura, aho barangajwe imbere na Nshimirimana Ismail Pitchou, wari umaze igihe adafite ikipe nyuma yo gutandukana na APR FC umwaka ushize.
Police FC yasinyishije kandi abandi bakinnyi babiri bakiniraga AS Kigali, barimo rutahizamu Rudasingwa Prince ndetse na myugariro Isaac Eze ukomoka mu gihugu cya Nigeria.
Iyi kipe kandi yasinyishije myugariro ukina ku ruhande rw’ibumoso, Udahemuka Jean de Dieu, wakiniraga Gasogi United, akaba yamaze kwerekeza mu ikipe y’Igipolisi cy’Igihugu.
Ikipe ya Police FC ikomeje kongera imbaraga mu myanya itandukanye, mu rwego rwo kuyifasha gukomeza guhatanira igikombe muri uyu mwaka w’imikino. Yasoje igice kibanza cya shampiyona iri ku mwanya wa kabiri, n’ubwo hakiri imikino y’ibirarane itarakinnwa. Kugeza ubu, Al Hilal iri ku mwanya wa mbere n’amanota 35, mu gihe Police FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 34.
Police FC yanatandukanye na myugariro ukomoka muri Uganda, Eric Ssenjobe, ndetse bikaba bivugwa ko ashobora gukurikirwa n’abandi bakinnyi barimo Mugisha Didier na Ndizeye Samuel.

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10












