Tuesday, November 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Ikipe izasohokera u Rwanda ikomeje kwibikaho abakinnyi barimo n’abaturutse mu Bihugu bya ruhago

radiotv10by radiotv10
18/06/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Ikipe izasohokera u Rwanda ikomeje kwibikaho abakinnyi barimo n’abaturutse mu Bihugu bya ruhago
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe ya Police FC izasohokera u Rwanda muri CAF Confederations Cup ikomeje kwiyubaka kugira ngo izaserukire u Rwanda yiteguye, ndetse ikaba yakiriye myugariro ukomoka mu gihugu cya Ghana gisanzwe kizwiho kuba gifite ruhago iri hejuru muri Afurika.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, umusore ukomoka muri Ghana, Issa Yakubu yasesekaye mu Rwanda aho yari aturutse mu Gihugu cya Mali aho yakiniraga ikipe ya Stade Malien yo muri iki Gihugu.

Uyu musore uje gusinyira Police FC akaba yaragiye muri iyi kipe ya Stade Malien aturutse muri Dreams FC y’iwabo muri Ghana.

Issa Yakubu aje yiyongera ku munyezamu Niyongira Patience wasinye kuri uyu wa Mbere avuye mu ikipe ya Bugesera FC ndetse na Ani Elijah wavuye na we muri Bugesera, na we wamaze gusinyira iyi kipe y’igipolisi cy’u Rwanda.

Aba biyongera kandi kuri Ssenjoba Eric wavuye muri Uganda Revenue Authority (URA FC) akaba na we akina mu mutima w’ubwugarizi, ndetse na Muhadjiri Hakizimana wongereye amasezerano y’imyaka ibiri muri Police FC.

Issa Yakubu yasesekaye mu Rwanda

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three + 11 =

Previous Post

Habonetse izindi mbaraga mu kuvugutira umuti ikibazo cy’abana bo ku muhanda

Next Post

Umuhanzi wubatse izina mu Rwanda umaze igihe atuye mu mahanga yatangaje inkuru nziza

Related Posts

Bitunguranye inama idasanzwe yari yatumijwe muri Rayon yasubitswe ku mpamvu itazwi

Bitunguranye inama idasanzwe yari yatumijwe muri Rayon yasubitswe ku mpamvu itazwi

by radiotv10
17/11/2025
0

Umuyobozi w’Urwego rw'Ikirego rw’Umuryango wa Rayon Sports, Paul Muvunyi yatangaje ko Inama y’Inteko Rusange yari yatumije, isubitswe, ikazaba igihe kizatangazwa....

Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

by radiotv10
14/11/2025
0

Nyuma yuko Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée, atangaje ko ikipe yamaze gutandukana n’umutoza Afahmia Lotfi kubera umusaruro muke, ibintu...

Aimable Nsabimana yahishuye ko yatekereje kureka umupira kubera ubuhemu yakorewe na Perezida wa Rayon

Perezida wa Rayon yizeje gukemura burundi bimwe mu bibazo biyibereye umutwaro

by radiotv10
13/11/2025
0

Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yatangaje ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bugiye gukemura burundu ikibazo cy’umutoza Robertinho ndetse n’icya...

Handball: U Rwanda ruramenya itsinda ruherereyemo mu gikombe cya Afurika ruzakira bwa mbere

Handball: U Rwanda ruramenya itsinda ruherereyemo mu gikombe cya Afurika ruzakira bwa mbere

by radiotv10
12/11/2025
0

Tombola y’amatsinda y’Igikombe cya Afurika muri Handball (Men’s Handball Africa Cup of Nations) kizabera mu Rwanda mu kwezi kwa mbere...

Umunyezamu Kwizera Olivier utaheruka kwambara umwambaro w’Amavubi yongeye guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu

Umunyezamu Kwizera Olivier utaheruka kwambara umwambaro w’Amavubi yongeye guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu

by radiotv10
12/11/2025
0

Ikipe y’igihugu Amavubi yahamagaye abakinnyi 25 bagomba gutangira umwiherero, barimo umunyezamu Kwizera Olivier wanyuze mu makipe anyuranye mu Rwanda no...

IZIHERUKA

Polisi y’u Rwanda irarangisha amafaranga
MU RWANDA

Amakuru mashya: Hatangajwe ifungwa ry’Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge na nyiri Uruganda rw’inzoga

by radiotv10
17/11/2025
0

BREAKING: Indege yarimo abarimo Minisitiri muri Congo yakoze impanuka

BREAKING: Indege yarimo abarimo Minisitiri muri Congo yakoze impanuka

17/11/2025
Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

17/11/2025
Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’ikirego cy’amashusho y’umuhanzi Yampano n’umukunzi we bakora ibyo mu buriri

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’ikirego cy’amashusho y’umuhanzi Yampano n’umukunzi we bakora ibyo mu buriri

17/11/2025
Perezida Tshisekedi wa DRCongo na Ndayishimiye w’u Burundi binjiye mu bundi bufatanye nyuma y’ibya gisirikare

Perezida Tshisekedi wa DRCongo na Ndayishimiye w’u Burundi binjiye mu bundi bufatanye nyuma y’ibya gisirikare

17/11/2025
Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

Ubutumwa AFC/M23 yageneye Congo ku gufungura Ikibuga cya Goma no kuyizana mu bibazo byayo n’u Rwanda

17/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzi wubatse izina mu Rwanda umaze igihe atuye mu mahanga yatangaje inkuru nziza

Umuhanzi wubatse izina mu Rwanda umaze igihe atuye mu mahanga yatangaje inkuru nziza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru mashya: Hatangajwe ifungwa ry’Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge na nyiri Uruganda rw’inzoga

BREAKING: Indege yarimo abarimo Minisitiri muri Congo yakoze impanuka

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.