• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Ikipe ya rurangiranwa muri ruhago yateye ikirenge mu cye nayo ica agahigo yihariyeho

radiotv10by radiotv10
17/10/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Ikipe ya rurangiranwa muri ruhago yateye ikirenge mu cye nayo ica agahigo yihariyeho
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe y’Igihugu ya Portugal na rurangiranwa Cristiano Ronaldo, yujuje imikino umunani yose yikurikiranya itaratsindwa umukino n’umwe, nyuma y’umukino yatsinzemo iya Bosnia Herzegovina ibitego 5-0 birimo icy’uyu rutahizamu.

Iyi ntsinzi ya Portugal y’ibitego 5-0 Bosnia Herzegovina, yabaye iya munani yikurikirana, iki Gihugu kitaratsindwa na rimwe muri iyi mikino yikurikiranya.

Ikipe y’igihugu ya Portugal kuva yatangira gutozwa na Roberto Martinez imaze gukina imikino igera ku munani, aho yose yayitsinze ndetse, okaba yarinjije ibitego 32 muri iyo mikino, yo ikinjizwa ibitego bibiri gusa.

Ikipe y’igihugu ya Portugal iheruka gutsindwa mu gikombe cy’Isi cyabaye umwaka ushize mu mukino yatsinzwemo na Maroc wabaye tariki ya 10 Ukuboza 2022.

Ni mu gihe kandi ikipe y’Igihugu ya Portugal yamaze kubona itike yo gukina igikombe cy’i Burayi kizabera mu Budage umwaka utaha wa 2024.

Mu bitego bitanu bya Portugal muri uyu mukino wari wayihuje na Bosnia Herzegovina, harimo icya Cristiano Ronaldo yatsinze ku munota wa 20’ kuri penaliti.

Hari kandi igitego cya Bruno Fernandes yatsinze ku munota wa 25’, icya João Cancelo yatsinze ku munota wa 32’ ndetse n’icya João Felix yatsinze ku munota wa 41’.

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 − 4 =

Previous Post

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku mubano warwo n’u Burusiya wujuje imyaka 60

Next Post

Indi ngingo igezweho ku bahanzi bayoboye muzika Nyarwanda bamaze iminsi barigaruriye amakuru y’imyidagaduro

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Indi ngingo igezweho ku bahanzi bayoboye muzika Nyarwanda bamaze iminsi barigaruriye amakuru y’imyidagaduro

Indi ngingo igezweho ku bahanzi bayoboye muzika Nyarwanda bamaze iminsi barigaruriye amakuru y’imyidagaduro

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.