Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Ikipe ya rurangiranwa muri ruhago yateye ikirenge mu cye nayo ica agahigo yihariyeho

radiotv10by radiotv10
17/10/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Ikipe ya rurangiranwa muri ruhago yateye ikirenge mu cye nayo ica agahigo yihariyeho
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe y’Igihugu ya Portugal na rurangiranwa Cristiano Ronaldo, yujuje imikino umunani yose yikurikiranya itaratsindwa umukino n’umwe, nyuma y’umukino yatsinzemo iya Bosnia Herzegovina ibitego 5-0 birimo icy’uyu rutahizamu.

Iyi ntsinzi ya Portugal y’ibitego 5-0 Bosnia Herzegovina, yabaye iya munani yikurikirana, iki Gihugu kitaratsindwa na rimwe muri iyi mikino yikurikiranya.

Ikipe y’igihugu ya Portugal kuva yatangira gutozwa na Roberto Martinez imaze gukina imikino igera ku munani, aho yose yayitsinze ndetse, okaba yarinjije ibitego 32 muri iyo mikino, yo ikinjizwa ibitego bibiri gusa.

Ikipe y’igihugu ya Portugal iheruka gutsindwa mu gikombe cy’Isi cyabaye umwaka ushize mu mukino yatsinzwemo na Maroc wabaye tariki ya 10 Ukuboza 2022.

Ni mu gihe kandi ikipe y’Igihugu ya Portugal yamaze kubona itike yo gukina igikombe cy’i Burayi kizabera mu Budage umwaka utaha wa 2024.

Mu bitego bitanu bya Portugal muri uyu mukino wari wayihuje na Bosnia Herzegovina, harimo icya Cristiano Ronaldo yatsinze ku munota wa 20’ kuri penaliti.

Hari kandi igitego cya Bruno Fernandes yatsinze ku munota wa 25’, icya João Cancelo yatsinze ku munota wa 32’ ndetse n’icya João Felix yatsinze ku munota wa 41’.

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × two =

Previous Post

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku mubano warwo n’u Burusiya wujuje imyaka 60

Next Post

Indi ngingo igezweho ku bahanzi bayoboye muzika Nyarwanda bamaze iminsi barigaruriye amakuru y’imyidagaduro

Related Posts

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

by radiotv10
25/01/2026
0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yerekeje amaso ku gikombe kiswe 'President Cup' mu mikino y'Igikombe cya Afurika, itangira itsinda...

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, wari umwe mu bakinnyi bafatwaga nk’ahazaza ha Gikundiro, nyuma y’imyaka...

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

by radiotv10
23/01/2026
0

Ikipe ya Police FC yemeje ko yasinyishije abakinnyi bane, barimo Rudasingwa Prince na Nshimirimana Ismail Pitchou wanyuze mu makipe ya...

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

by radiotv10
22/01/2026
0

Minisitiri wa Siporo n'Imyidagaduro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Didier Budimbu, yashyikirije igihembo cy’imodoka nshyashya yo mu bwoko bwa...

IZIHERUKA

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere
MU RWANDA

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

27/01/2026
Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Indi ngingo igezweho ku bahanzi bayoboye muzika Nyarwanda bamaze iminsi barigaruriye amakuru y’imyidagaduro

Indi ngingo igezweho ku bahanzi bayoboye muzika Nyarwanda bamaze iminsi barigaruriye amakuru y’imyidagaduro

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.