Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Ikipe y’u Rwanda iherutse kuruhesha ishema mu marushanwa mpuzamahanga yakiriwe na Minisitiri

radiotv10by radiotv10
05/12/2024
in SIPORO
0
Ikipe y’u Rwanda iherutse kuruhesha ishema mu marushanwa mpuzamahanga yakiriwe na Minisitiri
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard yakiriye abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu mu mukino wa Karate, iherutse kwegukana imidali itatu mu irushanwa rya Commonwealth.

Ni nyuma yuko iyi kipe igeze mu Rwanda hirya y’ejo hashize ku wa Kabiri tariki 03 Ukuboza 2024, ikubutse muri Afurika y’Epfo ahaberaga iri rushanwa rihuza Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza ‘Commonwealth Karate Championship’.

Kuri uyu wa Kane tariki 05 Ukuboza 2024, Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard ari kumwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri, Nelly Mukazayire, bakiriye mu Biro iyi kipe.

Minisitiri Richard Nyirishema yashimiye abakinnyi kuba baritwaye neza muri aya marushanwa, abizeza ubufatanye na Minisiteri kugira ngo bazarusheho gutera imbere no kuzegukana imidali yisumbuye mu marushanwa ari imbere.

Nyuma yo kwakira aba bakinnyi, Minisitiri wa Siporo yakoranye inama n’Abayobozi b’Ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda, baganira ku iterambere ry’uyu mukino, ndetse anabizeza Ubufatanye bwa Minisiteri mu kurushaho gusigasira impano ziri kwegukana imidali mu rwego Mpuzamahanga.

Ubwo iyi kipe yari ivuye muri Afurika y’Epfo, umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Karate, Kamuzinzi Christian yavuze ko kugira ngo begukane iriya midali itatu, babifashijwemo n’inkingi eshatu, ari zo, guhuza umutima, guhuza ibitekerezo, no guhuza ishyaka.

Minisitiri Nyirishema yashimiye aba bakinnyi
Yabakiriye ari kumwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri MINISPORTS

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight + two =

Previous Post

Umuhanzikazi ukunzwe mu Rwanda yavuze uko yiyumva mbere yo kujya gutaramira mu Gihugu cy’abaturanyi

Next Post

Igisubizo cya RDF ku bakeka ko kugira ingabo nyinshi hanze byatuma Abanyarwanda batarindwa bihagije

Related Posts

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

by radiotv10
25/01/2026
0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yerekeje amaso ku gikombe kiswe 'President Cup' mu mikino y'Igikombe cya Afurika, itangira itsinda...

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, wari umwe mu bakinnyi bafatwaga nk’ahazaza ha Gikundiro, nyuma y’imyaka...

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

by radiotv10
23/01/2026
0

Ikipe ya Police FC yemeje ko yasinyishije abakinnyi bane, barimo Rudasingwa Prince na Nshimirimana Ismail Pitchou wanyuze mu makipe ya...

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

by radiotv10
22/01/2026
0

Minisitiri wa Siporo n'Imyidagaduro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Didier Budimbu, yashyikirije igihembo cy’imodoka nshyashya yo mu bwoko bwa...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Igisubizo cya RDF ku bakeka ko kugira ingabo nyinshi hanze byatuma Abanyarwanda batarindwa bihagije

Igisubizo cya RDF ku bakeka ko kugira ingabo nyinshi hanze byatuma Abanyarwanda batarindwa bihagije

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.