Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard yakiriye abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu mu mukino wa Karate, iherutse kwegukana imidali itatu mu irushanwa rya Commonwealth.
Ni nyuma yuko iyi kipe igeze mu Rwanda hirya y’ejo hashize ku wa Kabiri tariki 03 Ukuboza 2024, ikubutse muri Afurika y’Epfo ahaberaga iri rushanwa rihuza Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza ‘Commonwealth Karate Championship’.
Kuri uyu wa Kane tariki 05 Ukuboza 2024, Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard ari kumwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri, Nelly Mukazayire, bakiriye mu Biro iyi kipe.
Minisitiri Richard Nyirishema yashimiye abakinnyi kuba baritwaye neza muri aya marushanwa, abizeza ubufatanye na Minisiteri kugira ngo bazarusheho gutera imbere no kuzegukana imidali yisumbuye mu marushanwa ari imbere.
Nyuma yo kwakira aba bakinnyi, Minisitiri wa Siporo yakoranye inama n’Abayobozi b’Ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda, baganira ku iterambere ry’uyu mukino, ndetse anabizeza Ubufatanye bwa Minisiteri mu kurushaho gusigasira impano ziri kwegukana imidali mu rwego Mpuzamahanga.
Ubwo iyi kipe yari ivuye muri Afurika y’Epfo, umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Karate, Kamuzinzi Christian yavuze ko kugira ngo begukane iriya midali itatu, babifashijwemo n’inkingi eshatu, ari zo, guhuza umutima, guhuza ibitekerezo, no guhuza ishyaka.
RADIOTV10