Saturday, December 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Imbwa zitagira aho zitaha zirirwa zizerera akazo kagiye gushoboka mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
05/09/2025
in MU RWANDA
2
Imbwa zitagira aho zitaha zirirwa zizerera akazo kagiye gushoboka mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi RAB, buravuga ko mu byumweru bitatu biri imbere hazatangira ibikorwa byo kwica imbwa z’inyagasozi ku buryo nta mbwa igomba gusigara icaracara mu muhanda.

Mu mpera z’icyumweru gishize, ubuyobozi bwa RAB bwasohoye itangazo risaba abatunze imbwa mu Rwanda kuzandikisha mu buyobozi bw’Imidugudgu batuyemo ndetse bakerekana ibimenyetso by’uko zahawe urukingo, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa itegeko rijyanye n’ubuzima bw’inyamaswa ryo muri 2008 ndetse n’iteka rya Minisitiri ryo muri 2020.

Aya mabwirizwa agamije kurushaho gukurikirana ubuzima bw’imbwa ndetse n’abantu, kuko hakunze kumvikana abaribwa n’aya matungo bikabagiraho ingaruka.

Abatunze imbwa bavuga ko kuzandikisha mu Midugusu ntakibazo babibona kuko basanzwe baha agaciro aya matungo abana n’abantu.

Karamuka Mussa utuye mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, agira ati “Biramvikana kuko imbwa ni inyamaswa abantu benshi dukunda ariko nanone inyamaswa ni inyamaswa, mu rwego rw’umutekano w’abantu ndetse n’uwayo ni byiza ko yambikwa agapfukamunwa, ikaba ikingiwe mbese ikarindirwa umutekano nkuko na yo irinda umutekano w’abantu n’ibintu.”

Abaturage barashima amabwiriza yashizweho na RAB nubwo basaba ko n’imbwa zo mu gasozi zidafite banyirazo zandikwa kuri Leta nk’umutungo udafite ba nyirawo cyangwa mo kimwe zikicwa.

Umwe yagize ati “Imbwa z’inyagasozi zo zakagambye gushyirwa ahantu zitajarajara cyangwa mo kimwe bakazica kuko zishobora kuba zarya abana mu gihe bari gukina.”

Umuyobozi w’Agateganyo w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) Dr Uwituze Solange avuga ko mu byumweru bitatu biri imbere imbwa zidafite ba nyirazo ziri mu gasozi, bazatangira kuzishyira mu bigo bishinzwe kuzitaho, izisigaye bakazica ku buryo nta mbwa izasigara icaracara mu gasozi.

Ati “Nyuma y’ibyumweru bitatu hasohotse itangazo, tuzatangira ubukangurambaga bwo kuzikuraho (Kuzica) birashoboka ko hari uwayibona hirya no hino ariko gahunda yo kuzikuraho izaba yatangiye bivuze ko aho bazaba bayibona bazajya batubwira tukaza tukayikuraho.”

Aya mabwiriza yo kwandikisha imbwa, agena ko imbwa iri hanze igomba kuba iri kumwe n’umuntu, ikaba iziritse ku mugozi kandi yambitswe agapfukamunwa kabugenewe, kayibuza kuba yaruma umuntu mu gihe iri mu ruhame. RAB ivuga ko abatazubahiriza aya mabwiriza bazahanwa hakurikijwe itegeko.

NTAMBARA Garleon
RADIOTV10

Comments 2

  1. SIBOMANA Jean Damascène says:
    4 months ago

    Mwaramutse RAB Yaba ikoze gikorwa cyiza kuko urebye Nko mumugi wa Huye biteye impungenge cyane ,mbese imbwa zizerera ahitwa za tumba ,rango nahandi ubona biteye impungenge nyinshi cyane.zinyuranamo n’abantu kuburyo bungana mumuhanda. Ukabireba ukumirwa.

    Reply
  2. Erick Bosimana says:
    4 months ago

    Hi!
    Ese izombwa zizerera kugasozi impamvu zigomba kuzicwa nuko zaremewe kororerwa murugo nkandimatungo yose tuzi yororerwa mungo cg ninyamaswa yagasozi?
    Njyewe kubwanjye numva ahubwo zagafashwe zikajyanwa muri park nkizindi nyamaswa zose zishyamba ahokuzica.
    Murakoze

    Reply

Leave a Reply to SIBOMANA Jean Damascène Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two + fourteen =

Previous Post

Umuvugizi wa Guverinoma yatunguwe n’ibyatangajwe na HRW ku Rwanda ayigaragariza ko yatandukiriye

Next Post

From Bombardier to Airbus and now Boeing- The Journey of Esther Mbabazi

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days
AMAHANGA

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
From Bombardier to Airbus and now Boeing- The Journey of Esther Mbabazi

From Bombardier to Airbus and now Boeing- The Journey of Esther Mbabazi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.