Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Imibare mishya y’imfungwa muri Gereza zo mu Rwanda ntihura n’ingamba zashyizweho

radiotv10by radiotv10
26/08/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Imibare mishya y’imfungwa muri Gereza zo mu Rwanda ntihura n’ingamba zashyizweho
Share on FacebookShare on Twitter

Imibare mishya y’imfungwa n’abagororwa bari mu magororero yo mu Rwanda, ikomeje kuzamuka kuko mu mwaka umwe gusa yiyongereyeho ibihumbi bine, nubwo hashyizweho ingamba zinyuranye zigamije kugabanya ubucucike mu magororero.

Imibare y’Urwego rw’Igihugu rw’Igorora (RCS), igaragaza ko imfungwa n’abagororwa bari mu magororero 13 yo mu Rwanda, bagera ku 89 034, mu gihe umwaka ushize wa 2022, bari ibihumbi 85.

Iri zamuka kandi riragaragara mu gihe mu myaka ibiri ishinze, Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho ingamba zinyuranye zigamije kugabanya ubucucike mu magororero.

Izo ngamba zirimo guha imbabazi bamwe mu bahamijwe ibyaha byoroheje, aho muri 2022, hafunguwe abagera mu 2 617, barimo abafunguwe ku bw’imabazi za Perezida wa Repubulika, mu gihe muri uyu mwaka hamaze gufungwa 381.

Nanone kandi muri gahunda yazanywe y’ubwumvikane hagati y’Ubushinjacyaha n’imfungwa izwi nka ‘plea bargaining’, muri uyu mwaka hafunguwe imfungwa 621.

Iyi gahunda ya ‘plea bargaining’ yatangijwe umwaka ushize, kuva yatangira gushyirwa mu bikorwa, hamaze gufungwa abagera mu 1 500 kuva mu kwezi k’Ukwakira kugeza muri Gicurasi uyu mwaka wa 2023.

Nanone kandi Ubucamanza bw’u Rwanda, buri gukoresha imbaraga zose zishoboka kugira ngo hatangire no gushyirwa mu bikorwa ibihano bitari ugufungirwa mu magororero, nk’imirimo nsimburagifungo, iteganywa n’itegeko.

Umuvugizi wa RCS, Daniel Kabanguka avuga ko nubwo imibare y’imfungwa n’abagororwa bari mu magororero, yazamutse, bitavuze ko ziriya ngamba zashyizweho zidatanga umusaruro.

Yavuze ko nubwo izi ngamba zose zikorwa, ariko abinjira mu magororero bakomeje kuba benshi ugereranyije n’abafungurwa.

Yavuze ko kandi nk’abantu 12 501 bari mu magororero, bataburana, bakaba bategereje ibyemezo by’inkiko, ku buryo hashobora kuba harimo n’abazarekurwa.

Yavuze kandi ko nanone nubwo iyi mibare yiyongereye, bitavuze ko ubucucike bwazamutse, kuko kuvugurura amagorero yagurwa, na byo bitanga umusaruro wo kugabanya ubucucike, ku buryo ubu buri ku 140% buvuye ku 170% bwariho mu myaka ishize.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × one =

Previous Post

Uwahishuye amahano yavuzwe kuri Gitifu yakoreye umugabo ku bugabo bwe yavuze icyakurikiyeho

Next Post

Mozambique: Abajenerali bo hejuru mu ngabo bahaye ikaze Gen A.Kagame wa RDF (AMAFOTO)

Related Posts

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Minister Olivier Nduhungirehe has reacted after the European Parliament once again involved itself in the case of politician Victoire Ingabire,...

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

by radiotv10
29/01/2026
0

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga uherutse gushyiraho ubutumwa bwafashwe na bamwe nk’ubwishongozi, yasabye imbabazi ku bo bwakomerekeje, avuga ko yari...

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Mozambique: Abajenerali bo hejuru mu ngabo bahaye ikaze Gen A.Kagame wa RDF (AMAFOTO)

Mozambique: Abajenerali bo hejuru mu ngabo bahaye ikaze Gen A.Kagame wa RDF (AMAFOTO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.