Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryamaganye ibyo gufungura Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Goma, byavugiwe mu Bufaransa, rivuga ko byatangarijwe aho bidakwiye kuvugirwa.
Mu biganiro byabereye mu Bufaransa ku bibazo byo muri DRC, Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yavuze ko ikibuga cy’Indege cya Goma kigomba kongera gufungurwa kugira ngo byorohereze ibikorwa by’ubutabazi ku baturage babukeneye.
Mu itangazo ryashyizwe hanze na AFC/M23 nyuma y’ibi byatangarijwe mu Bufaransa, iri huriro rirwanya ubutegetsi bwa DRC, ryabyamaganiye kure, rivuga ko “bidakwiye.”
Iri huriro rivuga ko icyemezo kizatuma iki Kibuga cy’Indege cya Goma gifungurwa, “gishobora gusa kuva mu biganiro by’imishyikirano bibera i Doha ku buhuza bwa Qatar iherekejwe na Leta Zunze Ubumwe za America, n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.”
Iri huriro rivuga kandi ko nubwo hari kuba ibiganiro by’imishyikirano, ariko uruhande bahanganye rukomeje kugaba ibitero by’indege bihitana inzirakarengane z’abasivile ndetse bimwe “bikanashwanyaguza indege z’ibikorwa by’ubutabazi i Walikare na Minembwe.”
Ryaboneyeho kwibutsa ko kuva mu mezi menshi ashize, ubutegetsi bwa Kinshasa bwafunze ikirere cyo mu bice bigenzurwa n’iri Huriro AFC/M23, bugamije kugira ngo gusa indege zitagira abapilote (drone) zigaba ibi bitero, zibone uko zisanzura.
Iri huriro rikagira riti “Umuryango Mpuzamahanga ntukwiye guha uburenganzira ubutegetsi burenga ku ngamba zafashwe zo guhagarika imirwano bushyira imbere inzira za gisirikare mu gushaka umuti w’ibibazo bya politiki, no gukomeza gushyira mu kaga abaturage b’abasivile.”
Iri tangazo rikomeza rivuga ko abaturage bavuye mu byabo bakomeje kubisubiramo, bityo ko nta bikorwa by’ubutabazi byihutirwa mu bice byabohowe n’iri Huriro rya AFC/M23 nka kimwe mu byasabiwe ko kiriya Kibuga cy’Indege gifungurwa.
Riti “AFC/M23 irasaba u Bufaransa kutayobywa n’Imiryango y’ubutabazi yaranzwe no kwigwizaho imitungo, yitwikiriye abari barakuwe mu byabo mu Mujyi wa Goma. Ikindi kandi iyi miryango yanagize uruhare mu gukomeza kubaho kw’imitwe yitwaje intwaro irimo na FDLR.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe uri mu Bufaransa muri iyi nama iganira ku bibazo byo muri Congo, yavuze ko ibyo gufungura kiriya Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Goma, byaba byihuse, kuko ibiganiro byagakwiye kuvamo icyo cyemezo bigikomeje.
Yagize ati “Ikibuga cy’Indege kiri mu bice bigenzurwa na AFC/M23, ku ruhande rw’u Rwanda, twe tubona ibyemezo byava mu biganiro by’imishyikirano bya Doha, ni na ho Ubuyobozi bwa Congo n’ubwa AFC/M23 baganiririye ku bisubizo by’ibi bibazo, si hano, ntabwo ari Paris yafungura Ikibuga cy’Indege kuko ab’ingenzi bireba ntibari hano.”
Ihuriro AFC/M23 na ryo mu kwamagana biriya byo gufungura ikibuga cy’Indege cya Goma, ryavuze ko bitumvikana kuba ibintu nka biriya bivugirwa mu nama ritanitabiriye.
RADIOTV10
 
			 
							











