Abantu 25 baburiye ubuzima mu mpanuka yabereye muri Leta ya Andhra Pradesh mu majyepfo y’u Buhindi, nyuma yuko bisi itwara abagenzi yahiye igakongoka imaze kugongana na moto.
Iyo bisi yari itwaye abantu 44, ivuye mu mujyi wa Hyderabad muri Leta ya Telangana yerekeza i Bengaluru muri Leta ya Karnataka.
Associated Press itangaza ko Umupolisi mukuru witwa Vikrant Patil yavuze ko inkongi y’umuriro yafashe bisi mu minota micye nyuma y’aho igonganiye na moto, mu gihe abagenzi benshi bari bayirimo bari basinziriye.
Yagize ati “Bamwe bashoboye gusenya amadirishya bariruka bakomeretse bidakabije, ariko abandi barashya barapfa mbere yuko ubutabazi buhagera.”
Abagenzi 18 ni bo bashoboye kurokoka bajyanwa kwa muganga kuvurwa ibikomere, gusa ntibiramenyekana niba hari abandi mu bajyanwe kwa muganga na bo baba bapfuye.
Inzego zatangaje ko kimwe mu byateye iyi nkongi ari uko ipikipiki yagonze bisi inyuma ikayifatamo, igakomeza kuyikurura mu ntera nini, biteza umuriro wahise ufata ububiko bwa lisansi iragurumana mu gihe Umushoferi yagerageje kuwuzimya akoresheje kizimyamuriro, ariko bikananirana kubera ubukana bwawo.
Iyi bisi yahiye irakongoka mu gihe hatangiye iperereza ngo hamenyekane impamvu nyirizina yateje iyi mpanuka.
Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, n’Umuyobozi wa Leta ya Andhra Pradesh, N. Chandrababu Naidu, bashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwihanganisha imiryango yabuze abayo.
RADIOTV10










