Angeline Ndayishimiye Ndayubaha, Madamu wa Perezida w’u Burundi, yasabye abitabiriye irushanwa rya Miss Burundi, kutazarangazwa n’ubwiza ngo bazahore babumurika bibagirwe gutekereza iterambere ati “no mu mutwe hadefire ibitekerezo by’iterambere.”
Ni nyuma yuko iri rushanwa rya Miss Burundi risojwe mu mpera z’icyumweru gishize tariki 26 Nyakanga 2025, ryegukanywe na Kaneza Kellia Lagloire.
Madamu wa Perezida w’u Burundi wari witabiriye ibirori byatangiwemo iri kamba, yagiriye inama abakobwa bageze mu cyiciro cya nyuma cyavuyemo uyu wabaye Miss w’u Burundi, abasaba ko ubwiza bwabo bukwiye kurenga ubwo kwigaragaza, ahubwo bukanababera imbarutso yo gutekereza iterambere.
Yagize ati “Rero na mwe ntimujye aho ngo mwicare ngo mwabaye aba Miss, muri kudefira, oya, no mu mutwe hadefire ibitekerezo by’iterambere.”
Madamu Angeline Ndayishimiye yavuze ko Abarundi bashyigikiye aba bakobwa, kandi ko babitezeho byinshi, bityo ko na bo badakwiye kuzabatenguha.
Kaneza Kellia Lagloire wegukanye ikamba ry’umukobwa uhiga abandi mu bwiza mu Burundi, yahembwe imodoka ifite agaciro ka miliyoni 25 z’amafaranga y’u Burundi, ndetse n’itike y’indege izamwerecyeza muri Ethiopia ndetse n’amafaranga y’ishuri muri kaminuza y’umwaka umwe.


RADIOTV10