Indege yo mu bwoko bwa Boeing ya sosiyete y’u Bwongereza ya ‘British Airways’, yategetswe kugwa vuba na bwangu ku kibuga cy’indege cya Sydney, nyuma y’isaha ihagurutse.
Iyi ndege ya Boeing 787-9 Dreamliner, yasabwe kugwa byihutirwa nyuma yuko umupilote wari uyitwaye, asabwe gusubira hasi ubwo yari imaze igihe kitari kinini ihagurutse.
Iyi ndege yahagurutse ahagana saa cyenda yerecyeza muri Singapore, ariko umupilote yotswa igitutu asabwa kuyisubiza hasi byihutirwa kubera ibibazo bya tekiniki.
Ni indege yarimo abagenzi babarirwa muri Magana, bari bafite urugendo rwa nimero British Airways BA16, bahise bagarurwa ku kibuga cy’Indege cya Sydney.
Umuvugizi w’Ikibuga cy’Indege cya Sydney, yagize ati “Mu masaha ya kare yo kuri iki gicamunsi, indege ya British Airways flight BA16 yavaga Sydney yerecyeza muri Singapore, yasabwe kugaruka byihuse ku kibuga cy’indege cya Sydney nyuma y’igihe cy’isaha imwe ihagurutse.”
Yakomeje agira ati “Indege yagarutse neza, ku bwa serivisi zihutirwaga zijyanye n’ubuziranenge. Abagenzi bose bagarutse amahoro, kandi ntacyo byahungabanyije ku bikorwa by’ikibuga cy’Indege.”
Ubuyobozi bwa British Airways na bwo bwemeje iki kibazo cyabayeho cyatumye indege y’iyi sosiyete isabwa kugwa by’igitaraganya “mu rwego rwo kwirinda ingaruka, ku bw’ibibazo bya tekiniki byagaragaye.”
Mu itangazo rya British Airways, iyi sosiyete yavuze ko “Indege yaguye neza kandi itsinda ryacyo riri gukorana bya hafi kugira ngo abakiliya bacu basubukure urugendo rwabo mu gihe cya vuba.”
RADIOTV10










