Inzego z’ubuzima muri Nigeria zatangaje ko indwara ya Diphtheria nyuma yo guhitaka umwana w’imyaka ine, ikomeje gukwirakwira ku muvuduko udasanzwe.
Iyi indwara ifata imyanya y’ubuhumekero ikomeje kwandura ku muvuduko uri hejuru, uwa yanduye ngo ananirwa guhumeka, ndetse akaba yagira n’ibibazo by’umutima ari byo bishobora guhitana uwayanduye cyane cyane abana.
ikigo gishinzwe kurwanya no gukumira indwara (NCDC) muri Nigeria, cyavuze ko kugeza ubu umubare munini w’abantu bari kwandura iyi ndwara, ari batarayikingiwe, nubwo indwara ya Diphtheria iri mu ndwara zisanzwe zikingirwa abana muri iki Gihugu.
Iki kigo Kivuga ko kuva mu mpera z’umwaka ushize, iki Gihugu kibasiwe n’indwara z’ibyorezo zitandukanye, aho abagera kuri 800 bazanduye, mugihe byibuze abagera kuri 80 zabahitanye.
Ivomo: BBC
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10