Sunday, August 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Indi nkuru ibabaje: Yanga wamenyekanye mu Gasobanuye yitabye Imana

radiotv10by radiotv10
17/08/2022
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Indi nkuru ibabaje: Yanga wamenyekanye mu Gasobanuye yitabye Imana
Share on FacebookShare on Twitter

Nkusi Thomas wamenyekanye nka Yanga mu gusobanura film mu Kinyarwanda [ibzwi nk’Agasobanuye], yitabye Imana azize uburwayi.

Aya makuru yatangajwe n’umuvandimwe Bugingo Bonny uzwi nka Junior Giti na we usanzwe akora umwuga wo gusobanura film.

Mu butumwa Junior Giti yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yasabiye umuvandimwe Yanga kuruhukira mu mahoro.

Muri ubu butumwa buherekeje ifoto ya Yanga, yagize ati “Ruhukira mu mahoro muvandimwe wanjye. Kuri njye wambereye Papa, Iteka nizereraga kandi nkanyurwa n’ibihe byose wanyuzemo, wambereye intangarugero.”

Yanga wari warahagaritse akazi ko gusobanura Film mu Kinyarwanda, yaguye muri Afurika y’Epfo aho yari yari arwari ari no kwivuza.

View this post on Instagram

A post shared by Junior Kimizi Mirefu (@junior_giti)

Amakuru y’itabaruka rya Yanga, amenyekanye mu gihe hari hashize amasaha macye hatangajwe indi nkuru y’incamugongo y’urupfu rwa Yvan Buravan watabarutse mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Kanama aguye mu Buhindi aho yari yaragiye kwivuriza.

Junior Giti, umuvandimwe wa Yanga, ari no mu bari bagaragaje agahinda gakomeye ku bw’urupfu rwa Buravan.

Mu bututumwa yari yanyujije kuri Instagram, yari yagize ati “Iki ni cyo gihe kinteye ubwoba kuva navuka. Mana ndagusabye umpe gukomera.”

Inkuru y’urupfu rwa Yanga na yo ikomeje gushengura abatari bacye bakomeje kubigaragaza mu butumwa bari kunyuza ku mbuga nkoranyambaga.

Umunyamakuru Murungi Sabin yagize ati “TOM [Yanga], Nari mbizi ko urembye ariko utari uwo gupfa. YANGA umunsi ku munsi yarebaga content yanjye yasoza akambwira ati ‘Abarushye jya ukomeza ubatega amatwi’….Uyu munsi ni mubi cyaneeeeee.”

Umunyamakuru Imfurayacu Jean Luc na we yagize ati “Mbega umunsi mubi ku myidagaduro y’u RWANDA…Imana ikwakire mubayo “YANGA”… Wadukundishije izi Film baaasi! Uradusetsa, uradushimisha! Imana igutuze aheza! ruhukira mu mahoro YANGA…”

Yanga yamenyekanye cyane mu gusobanura film

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 4 =

Previous Post

Bamporiki nyuma y’amezi 3 atandika kuri Twitter yashyizeho ubutumwa ku itabaruka rya Buravan

Next Post

Tshisekedi imbere y’Abakuru b’Ibihugu 16 yabaregeye u Rwanda yongera kurushinja bikomeye

Related Posts

Ntawundi muntu uyirimo- Ibyihariye ku mashusho y’indirimbo nshya ya Confy na Chiboo

Ntawundi muntu uyirimo- Ibyihariye ku mashusho y’indirimbo nshya ya Confy na Chiboo

by radiotv10
07/08/2025
0

Umuhanzi Confy yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya ‘Gumaha’ yakoranye na Chiboo uri mu bagenzweho, igaragaramo aba bahanzi gusa, itarimo undi...

Icyo umuhanzi Diamond avuga ku bana ashobora kuba arera kandi atari abe

Icyo umuhanzi Diamond avuga ku bana ashobora kuba arera kandi atari abe

by radiotv10
07/08/2025
0

Umuhanzi w’ikirangirire muri Afurika, Diamond Platnumz yavuze ko hari abana ashobora kuba arera kandi atari abe, ariko ko we atabyitayeho,...

Ibivugwa ku ijyanwa mu bitaro ry’umuhanzi w’Umunya-Uganda Weasel umugabo w’Umunyarwandakazi Teta bavuzweho gupfubirana

Ibivugwa ku ijyanwa mu bitaro ry’umuhanzi w’Umunya-Uganda Weasel umugabo w’Umunyarwandakazi Teta bavuzweho gupfubirana

by radiotv10
07/08/2025
0

Umuhanzi w’Umunya-Uganda Douglas Mayanja uzwi nka Weasel Manizo usanzwe afitanye abana n’Umunyarwandakazi Teta Sandra bigeze kuvugwaho kugirana amakimbirane, yajyanywe mu...

Abahanzi b’amazina akomeye muri ‘Gospel Nyarwanda’ bagiye kumvikana mu ndirimbo imwe

Abahanzi b’amazina akomeye muri ‘Gospel Nyarwanda’ bagiye kumvikana mu ndirimbo imwe

by radiotv10
05/08/2025
0

Abahanzi Israel Mbonyi na Prosper Nkomezi bari mu bakomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, bagiye gushyira hanze indirimbo...

Umuhanzi ugezweho Kevin Kade arateguza abakunzi ba muzika agashya abahishiye

Umuhanzi ugezweho Kevin Kade arateguza abakunzi ba muzika agashya abahishiye

by radiotv10
05/08/2025
0

Umuhanzi Kevin Kade, yararikiye abakunzi be n’aba muzika nyarwanda kwitegura indirimbo nshya abafitiye yise ‘Nyanja’, yemeza ko izakundwa n’abatari bacye...

IZIHERUKA

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID
IMIBEREHO MYIZA

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

by radiotv10
10/08/2025
3

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

09/08/2025
Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

09/08/2025
The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

09/08/2025
Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

09/08/2025
Kigali: Abantu 10 bafatiwe mu bujura barimo abo byagaragaye ko banze guhinduka

Kigali: Abantu 10 bafatiwe mu bujura barimo abo byagaragaye ko banze guhinduka

08/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Tshisekedi imbere y’Abakuru b’Ibihugu 16 yabaregeye u Rwanda yongera kurushinja bikomeye

Tshisekedi imbere y’Abakuru b’Ibihugu 16 yabaregeye u Rwanda yongera kurushinja bikomeye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.