Major Faustin Kevin Kayumba wo mu Ngabo z’u Rwanda, yarangije amasomo mu Ishuri rya Gisirikare ryo muri Jordnia, nyuma y’icyumweru kimwe hari abandi babiri bo mu cyiciro cy’Abofisiye Bakuru muri RDF barangije mu ishuri ryo muri Kenya.
Major Faustin Kevin Kayumba ni umwe mu Bofisiye Bakuru 280 kuri uyu wa Mbere tariki 16 Kamena 2026 bahawe impamyabushobozi muri iri shuri rya gisirikare cyo muri Jordania rya Royal Jordanian Command and Staff College, ryatanze impamyabumenyi ku nshuro yaryo ya 65.
Iri shuri ryarangijemo Umunyarwanda wari urimazemo umwaka, ryanarangijemo abandi Basirikare b’Abofisiye Bakuru mu Ngabo z’Ibihugu birimo abo mu gisirikare cya Jordania (JAF- Jordanian Armed Forces) ndetse no mu bindi bisanzwe ari abafatanyabikorwa b’iki Gihugu.
Ibirori byo gutanga izi mpamyabumenyi kuri aba basirikare b’abofisiye bakuru, byayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Jordania, Maj Gen Yousef Al Hunaity.
Major Faustin Kevin Kayumba, arangije muri Jordania nyuma y’igihe gito, abandi basirikare babiri mu Ngabo z’u Rwanda; Maj. Emmanuel Rutayisire and Maj. Hipolyte Muvunyi, na bo barangije amasomo yabo mu ishuri rikuru rya Gisirikare muri Kenya rya ‘Kenya’s Joint Command and Staff College’ aho bahawe impamyabushobozi tariki 05 Kamena 2025.
Aba basirikare bo mu cyiciro cy’Abofisiye Bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu bihe bikurikirana, bahawe impamyabumenyi hatarashira ukwezi Col Patrick Nyirishema wigeze kuba Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura Imikorere y’Inzego zimwe z’Imirimo ifitiye Igihugu Akamaro (RURA), na we arangije mu ishuri ryo hanze y’u Rwanda.
Uyu musirikare ufite ipeti rikuru kurusha ayandi mu cyiciro cy’Abofisiye Bakuru, we yarangije tariki tariki 27 Gicurasi 2025 muri ishuri rya gisirikare ryo muri Kenya rya National Defence College -Kenya (NDU Kenya).

RADIOTV10