Abagore 11 basanzwe bakora akazi ko gukusanya ibishingwe bo muri Leta imwe yo mu majyepfo y’u Buhindi, bari mu byishimo by’igisagirane nyuma yo gutombora Miliyoni 1,2$ (arenga Miliyari 1,2 Frw).
Aba bagore bo muri Leta ya Kerala basanzwe batoragura imyanda y’ibikoresho bitabora mu mujyi wa Parappanangadi mu Karere ka Malappuram, mu kwezi gushize bashyize hamwe amafaranga bayagura itike ya tombora mu bizwi nka Lottery.
Bari basanzwe bakorera amafaranga y’Ama-Rupee 250, angana n’amafaranga 3 y’Amanyarwanda ku munsi.
Bavuga ko aya mafaranga ari macye cyane ugereranyije n’ibyo bakenera mu buzima bwa buri munsi, dore ko hari n’igihe bayabura kuko abatanga imisanzu hari n’igihe batayitanga, ari na yo mpamvu biyemeje kugura itike muri iyi tombora izwi nka Lottery, aho bari baguze itike y’ama-Rupee 250.
Mu cyumweru gishize ni bwo basesekaweho n’inkuru nziza ko batomboye kariya kayabo, basabagirwa n’ibyishimo bidasanzwe.
Abagore babiri muri aba, batanze ama-rupee 25 bateranyije kuko umwe atari ayafite, akagurizwa na mugenzi we, mu gihe abandi icyenda bo batanze ama-rupee 25 kuri buri umwe.
Kuttimalu umwe muri bo, yagize ati “Twari twumvikanye ko nituramuka tugize icyo dutsindira, tuzagabana tukanganya, ntabwo twari twitezeye ko tuzatombora amafaranga menshi angana uku.”
Radha wagiye kugura iyi tike yabahesheje gutombora aka kayabo, yavuze ko bamenye ko batomboye aya mafaranga ubwo umwe muri bo yasabaga umugabo we ngo ajye kureba icyavuye muri iyi tombola. Ati “Ubu byari inshuro ya kane twari tuguze itike. None tugize amahirwe adasanzwe”
Aba bagore bavuga batazareka aka kazi nubwo gaciriritse ko gukusanya ibishingwe, kuko ari ko bakesha amafaranga yavuyemo aka kayabo batomboye.
RADIOTV10