Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Inka za Muhoozi yagabiwe na Perezida Kagame zatashye muri Uganda

radiotv10by radiotv10
17/04/2022
in MU RWANDA
0
Inka za Muhoozi yagabiwe na Perezida Kagame zatashye muri Uganda
Share on FacebookShare on Twitter

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, yatangaje ko yakiriye Inka z’inyambo yagabiwe na Perezida Paul Kagame mu kwezi gushize.

Hari hashize ukwezi Perezida Paul Kagame agabiye Muhoozi Inka z’Inyambo ubwo yari mu Rwanda mu kwezi gushize mu ruzinduko yahagiriye akanakirwa n’Umukuru w’u Rwanda mu rwuri rwe.

Tariki 15 Werurwe 2022, ni bwo Perezida Kagame ari kumwe na bamwe mu bana be, bakiriye Muhoozi mu rwuri, amugabira Inka z’inyambo.

  • Muhoozi yavuze umubare w’Inka yagabiwe na Perezida Kagame
  • Perezida Kagame ari kumwe na Brian na Cyomoro bakiriye Muhoozi mu rwuri

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Mata 2022, Gen Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko yakiriye izi Nka yagabiwe na Perezida Paul Kagame akunze kwita “My uncle”.

Mu butumwa yatambukije kuri Twitter, Muhoozi Kainerugaba yagize ati “Umunsi ubanziriza Ejobundi hashize nakiriye Inka zanjye nahawe na Nyakubahwa Paul Kagame. Ubu guhera uyu munsi ndi Inkotanye.”

Ubwo Muhoozi yashyikaga mu rugo asoje uruzinduko rw’iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda, yahishuye ko Perezida Kagame yamugabiye Inka 10 z’Inyambo.

Icyo gihe yavuze ko mu muco uhuriweho muri aka karere by’umwihariko mu basanzwe ari aborozi “nka Banyankore, Banyarwanda, Karimojong, Dinka na Masai, nta kintu gihebuje kigaragaza ubucuti nko kuba umuntu yakugabira Inka. Afande Kagame yampaye Inyana icumi mu nka ze z’Inyambo.”

Icyo gihe kandi Muhoozi wari ugiriye uruzinduko rwa kabiri mu Rwanda muri uyu mwaka, yaboneyeho gushimira Perezida Paul Kagame ku mahirwe yamuhaye yo kugira uruhare mu kubura umubano w’u Rwanda na Uganda wari umaze igihe urimo igitotsi cyatumaga Ibihugu bitagenderana mu gihe ubu urujya n’uruza rwongeye kubyuka.

Ubwo Perezida Kagame yagabiraga Inka Muhoozi mu kwezi gushize

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − ten =

Previous Post

Mu marira y’ibyishimo uwaburanye n’ababyeyi be muri Jenoside babonanye nyuma y’imyaka 28

Next Post

AMAFOTO: Perezida Kagame muri Barbados yakinnye Tennis anahabwa impano zishimishije

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
AMAFOTO: Perezida Kagame muri Barbados yakinnye Tennis anahabwa impano zishimishije

AMAFOTO: Perezida Kagame muri Barbados yakinnye Tennis anahabwa impano zishimishije

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.