Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, yatangaje ko yakiriye Inka z’inyambo yagabiwe na Perezida Paul Kagame mu kwezi gushize.
Hari hashize ukwezi Perezida Paul Kagame agabiye Muhoozi Inka z’Inyambo ubwo yari mu Rwanda mu kwezi gushize mu ruzinduko yahagiriye akanakirwa n’Umukuru w’u Rwanda mu rwuri rwe.
Tariki 15 Werurwe 2022, ni bwo Perezida Kagame ari kumwe na bamwe mu bana be, bakiriye Muhoozi mu rwuri, amugabira Inka z’inyambo.
- Muhoozi yavuze umubare w’Inka yagabiwe na Perezida Kagame
- Perezida Kagame ari kumwe na Brian na Cyomoro bakiriye Muhoozi mu rwuri
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Mata 2022, Gen Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko yakiriye izi Nka yagabiwe na Perezida Paul Kagame akunze kwita “My uncle”.
Mu butumwa yatambukije kuri Twitter, Muhoozi Kainerugaba yagize ati “Umunsi ubanziriza Ejobundi hashize nakiriye Inka zanjye nahawe na Nyakubahwa Paul Kagame. Ubu guhera uyu munsi ndi Inkotanye.”
Ubwo Muhoozi yashyikaga mu rugo asoje uruzinduko rw’iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda, yahishuye ko Perezida Kagame yamugabiye Inka 10 z’Inyambo.
Icyo gihe yavuze ko mu muco uhuriweho muri aka karere by’umwihariko mu basanzwe ari aborozi “nka Banyankore, Banyarwanda, Karimojong, Dinka na Masai, nta kintu gihebuje kigaragaza ubucuti nko kuba umuntu yakugabira Inka. Afande Kagame yampaye Inyana icumi mu nka ze z’Inyambo.”
Icyo gihe kandi Muhoozi wari ugiriye uruzinduko rwa kabiri mu Rwanda muri uyu mwaka, yaboneyeho gushimira Perezida Paul Kagame ku mahirwe yamuhaye yo kugira uruhare mu kubura umubano w’u Rwanda na Uganda wari umaze igihe urimo igitotsi cyatumaga Ibihugu bitagenderana mu gihe ubu urujya n’uruza rwongeye kubyuka.
RADIOTV10