Visi Perezida wa Sena, Hon. Nyirasafari Esperance, yavuze ko kuba yaritabiriye ibyiswe “Iyimikwa ry’Umutware w’Abakono” ari amahano yakoze, asaba imbabazi Chairman wa RPF-Inkotanyi akaba na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, mu gihe uwari Umuyobozi Wungirije wa Musanze, we yeguye.
Mu rwandiko rurerure yanyujije kuri Twitter ye, Visi Perezida wa Sena ushinzwe kugenzura amategeko n’ibikorwa bya Guverinoma, Nyirasafari Esperance; yagaragaje kwicuza ku bwo kwitabira ibi birori bidatanga urugero rwiza mu kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda.
Muri uru rwandiko, atangira asaba imbabazi“Nyakubahwa Chairman w’Umuryango FPR-INKOTANYI mukaba na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, mbikuye ku mutima, mfashe uyu mwanya ngo nsabe imbabazi ku makosa akomeye nakoze ubwo nitabiraga umuhango w’icyiswe “Iyimikwa ry’Umutware w’Abakono” wabaye kuwa 9/7/2023 mu Murenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze.”
Ni ubutumwa yanditse nyuma y’amasaha macye habaye inama nyunguranabitekerezo y’Umuryango RPF-Inkotanyi, yateraniye ku Ngoro y’Umuryango i Rusororo, yananengewemo ibi birori.
Hon. Nyirasafari wari wanasabiye imbabazi muri iyi nama, muri ubu butumwa bwe, yakomeje avuga ko akurikije inama zikunze gutangwa na Chairman wa RPF ndetse n’ibyaganiriweho muri iriya nama, hari inkomanga afite ku mutima.
Ati “Nakoze amahano yo kwitabira ibirori byateguwe mu buryo bugaragaramo kwironda; nk’umwe mu bahuye n’ingaruka zituruka ku macakubiri yaranze Igihugu cyacu, nzi uburemere bwazo, ntabwo nari nkwiriye kurangara kugeza ku rwego rwo kwitabira igikorwa nka kiriya.”
Arongera ati “Nakoze amakosa akomeye kuba ntacyo nakoze ngo mburizemo kiriya gikorwa kibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda; – Nitandukanyije n’imyumvire n’imigirire nk’iyerekeye “Iyimikwa ry’Umutware w’Abakono”. “
Mu butumwa bwe asabamo Abanyarwanda kwirinda ivangura no kwironda, Hon Nyirasafari yibukije ko bigira ingaruka zikomeye, agasoza yongera gusaba imbabazi.
Ati “Nkomeje gusaba imbabazi Nyakubahwa Chairman w’Umuryango FPR-INKOTANYI akaba na Perezida wa Repubulika, ndasaba imbabazi abanyamuryango ba FPR-INKOTANYI n’Abanyarwanda muri rusange kandi mbijeje gukomeza gutanga umusanzu mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.”
Ni mu gihe kandi uwari Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Musanze Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Rucyahana Mpuhwe Andrew, na we witabiriye biriya birori, we yeguye nk’uko byagaragaye mu ibaruwa y’Inama Njyanama y’aka Karere yemeye ubwegure bwe.
Biriya birori byiswe “Iyimikwa ry’Umutware w’Abakono” biri mu byagarutsweho cyane mu nama nyunguranabitekerezo ya RPF-Inkotanyi, hagaragazwa ingaruka zikomeye zaturuka kuri kuriya kwironda.
Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, General James Kabarebe yavuze ko igikorwa nk’iki kiba gikwiye kwamaganwa kikiba, kuko abantu bakirangaranye gishobora gutuma hari abandi bacyuriraho nabo bakinjira mu byo kwironda.
Yagize ati “Ubwo baba ari Abakono, ejo ni Abashambo, ejobundi ni Abasinga […] Igihugu kikongera kikajyamo ibice.”
Yakomeje avuga ko mu gihe byakomeza gukura gutya, byanagera no mu nzego zifatiye runini ubuzima bw’Igihugu, nko mu gisirikare, ku buryo biramutse bigezemo, kaba kabaye.
Yagize ati “Ubwo iyo byaje mu gisirikare, buri muntu areba abe, undi akareba abe, undi akareba abe, ejo n’ejobundi nshaka kubakoresha ngo ni bene wacu kuko naba narabamenye narabagaragaje, nshaka kwikiza runaka, nabakoresha igihugu nkagisenya. Ni uko bimeze, ni ibintu bibi cyane.”
RADIOTV10