Friday, November 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Inkuru itanga icyizere muri Rayon igarutse mu kibuga imwenyura

radiotv10by radiotv10
06/12/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Inkuru itanga icyizere muri Rayon igarutse mu kibuga imwenyura
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe ya Rayon Sports igiye gukina umukino w’umunsi wa 13 wa Shampiyona nyuma y’uko amakipe ihanganye na yo ititwaye neza mu mikino yakinnye, yagaruye Heritier Luvumbu ukunze kuyifasha kubona intsinzi.

Uyu mukino uteganyijwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Ukuboza 2023, urahuze Rayon Sports na Muhazi United.

Ni umukino Rayon Sports igiye gukina izi neza ko amakipe ahanganye na yo, atitwaye neza, nka Police FC yanyagiwe na Bugesera FC ibitego bine kuri 2, mu gihe APR FC yo yanganyije na Gasogi 1-1.

Rayon Sports kandi igarutse kandi igarukanye Luvumbu utaragaragaye mu mukino iheruka gukina yatsinzemo Bugesera igitego 1-0, kuko yari afite amakarita abiri y’umuhondo.

Iyi kipe iri mu zihatanira igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka, iragaruka mu kibuga kandi igarukanye na Aruna Madjaliwe ukina mu kibuga hagati, wari umaze imikino ibiri atagaragara kubera imvune.

Indi mukino yabaye ku munsi wa 13 wa Rwanda Premier league

  • Bugesera FC 4-2 Police FC
  • Amagaju FC 0-2 Musanze FC
  • Gorilla FC 0-2 Sunrise FC
  • Marines FC 3-2 Etoile De L’Est
  • APR FC 1-1 Gasogi Utd

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen + 8 =

Previous Post

Hatanzwe umucyo ku byavugwaga ko hari undi munyeshuri wa Kaminuza i Huye wakuyemo inda

Next Post

Icyatumye umuhanzi ukunzwe mu Rwanda aza ku isonga mu Gihugu kimwe cyo mu karere

Related Posts

Ibitunguranye ku mukino w’ishiraniro uzahuza APR na Rayon utegerejwe na benshi

Ibitunguranye ku mukino w’ishiraniro uzahuza APR na Rayon utegerejwe na benshi

by radiotv10
06/11/2025
0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryagennye umusifuzi ukiri muto utaranasifura imikino myinshi, kuzayobora umukino wa Derby y’u Rwanda, uzahuza...

Umusifuzi watumye abakunzi ba APR bavana agahinda i Rubavu yafatiwe icyemezo

Umusifuzi watumye abakunzi ba APR bavana agahinda i Rubavu yafatiwe icyemezo

by radiotv10
06/11/2025
0

Umusifuzi Karangwa Justin wanze igitego APR FC yari yatsinze Rutsiro FC mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa Shampiyona, avuga ko...

Uwatoje APR yagarutse mu Rwanda azanye na Al Merreikh yo muri Sudan yasesekaye i Kigali

Uwatoje APR yagarutse mu Rwanda azanye na Al Merreikh yo muri Sudan yasesekaye i Kigali

by radiotv10
06/11/2025
0

Ikipe ya El Merreikh yo muri Sudan iri kumwe n’umutoza wayo Darko Novic watozaga APR FC umwaka w'imikino ushize, yageze...

Ibyibanzweho mu kiganiro Minisitiri wa Siporo yagiranye n’abakiniye Ikipe y’Igihugu

Ibyibanzweho mu kiganiro Minisitiri wa Siporo yagiranye n’abakiniye Ikipe y’Igihugu

by radiotv10
05/11/2025
0

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yakiriye bamwe mu bakiniye Ikipe y’Igihugu Amavubi mu mupira w’amaguru, bagirana ibiganiro byibanze mu bufatanye...

Abazareba umukino uterejwe na benshi mu Rwanda bamenyeshejwe ibiciro bitagira uwo bica intege

Abazareba umukino uterejwe na benshi mu Rwanda bamenyeshejwe ibiciro bitagira uwo bica intege

by radiotv10
04/11/2025
0

Ikipe ya APR FC izakira umukino uzayihuza na mucyeba wayo Rayon Sports, yatangaje ibiciro byo kuwinjiramo, aho itike ya macye...

IZIHERUKA

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America
MU RWANDA

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

by radiotv10
07/11/2025
0

Umushinjacyaha w’i Burundi yahunze Igihugu nyuma yuko konti ye itahuweho amafaranga menshi

Umushinjacyaha w’i Burundi yahunze Igihugu nyuma yuko konti ye itahuweho amafaranga menshi

06/11/2025
Perezidante wa Mexico yafashe icyemezo cyo kujyana mu nkiko umugabo wamukorakoreye mu ruhame

Perezidante wa Mexico yafashe icyemezo cyo kujyana mu nkiko umugabo wamukorakoreye mu ruhame

06/11/2025
Igikekwa ku rupfu rw’umugore wasanzwe mu ishyamba muri Kigali yapfuye yakuwemo umwenda w’imbere

Igikekwa ku rupfu rw’umugore wasanzwe mu ishyamba muri Kigali yapfuye yakuwemo umwenda w’imbere

06/11/2025
Ibitunguranye ku mukino w’ishiraniro uzahuza APR na Rayon utegerejwe na benshi

Ibitunguranye ku mukino w’ishiraniro uzahuza APR na Rayon utegerejwe na benshi

06/11/2025
Colonel mu Gipolisi cy’u Burundi afungiye ibifitanye isano no gushaka kohereza ibicuruzwa mu Rwanda

Colonel mu Gipolisi cy’u Burundi afungiye ibifitanye isano no gushaka kohereza ibicuruzwa mu Rwanda

06/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyatumye umuhanzi ukunzwe mu Rwanda aza ku isonga mu Gihugu kimwe cyo mu karere

Icyatumye umuhanzi ukunzwe mu Rwanda aza ku isonga mu Gihugu kimwe cyo mu karere

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

Umushinjacyaha w’i Burundi yahunze Igihugu nyuma yuko konti ye itahuweho amafaranga menshi

Perezidante wa Mexico yafashe icyemezo cyo kujyana mu nkiko umugabo wamukorakoreye mu ruhame

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.