• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Inkuru y’akababaro mu mukino w’amagare mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
04/04/2024
in SIPORO
1
Inkuru y’akababaro mu mukino w’amagare mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Karere ka Musanze ahazwi nko mu Byangabo, habereye impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Coaster yagonze abakinnyi b’umukino w’amagare bari mu myitozo, yahise igwamo Manizabayo Etienne ukinira ikipe y’abato ya Benediction Club.

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Kane tariki 04 Mata 2024, ubwo abakinnyi b’amakipe atandukanye bari mu myitozo mu Karere ka Musanze basanzwe bakorera imyitozo.

Ubwo bari bageze ahazwi nko mu Byangabo, abakinnyi bagera muri batandatu bagonzwe n’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Coaster, ari na bwo Manizabayo Etienne w’imyaka 17 yahitaga yitaba Imana, abandi bagera muri batanu barakomereka.

Aya makuru kandi yanemejwe na Munyankindi Benoît uyobora iyi kipe ya Benediction Club yapfushijie umukinnyi; wavuze ko iyi modoka yagonze abakinnyi bari mu gikundi.

Munyankindi watangaje ko uyu mukinnyi we yahise yitaba Imana, yagize ati “Ubu mu bitaro harimo batanu. Ni coaster yabinjiranye irabagonga. Ntabwo bari abanjye gusa, aba Java-Inovotec, aba Karongi, aba Musanze. Ni benshi twari kumwe.”

Iyi mpanuka y’imodoka yagonze abakinnyi bari mu myitozo, ibaye mu gihe mu mukino w’amagare mu Rwanda, hari gukinwa irushanwa ry’abato rizwi nka Rwanda Youth Racing Cup 2024, riri kubera mu bice bitandukanye by’Igihugu.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Ben says:
    2 years ago

    Iyi nkuru nizere ko Atari serie kbx byaba bibabaje byaba ari agahinda ku bakunzi b umukino w amagare muri rusange

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 + 1 =

Previous Post

Afurika y’Epfo: Umunyapolitiki weguye ku mwanya wo hejuru mu Gihugu yahise yishyikiriza Polisi

Next Post

Hagaragajwe ibigikorerwa abafite ubwandu bwa SIDA bigaragaza ko akato bakorerwa kagihari

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Hagaragajwe ibigikorerwa abafite ubwandu bwa SIDA bigaragaza ko akato bakorerwa kagihari

Hagaragajwe ibigikorerwa abafite ubwandu bwa SIDA bigaragaza ko akato bakorerwa kagihari

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.