U Burusiya bwongeye kugaba ibitero bikomeye kuri Ukraine, mu ntambara imaze igihe ihanganishije ibi Bihugu, aho iki Gihugu cya Ukraine kivuga ko ibisasu cyarashweho ari byo byinshi kuva iyi ntambara yatangira.
Ukraine yavuze ko u Burusiya bwarashe ibisasu bya 550 n’ibisasu 11 bya misile mu ijoro ryacyeye, akaba ari na byo bisasu byinshi birashwe n’u Burusiya kuva iyi ntambara yatangira.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, yamaganye ibi bitero byagabwe kuri Kyiv, ndetse avuga ko “Moscou igomba gufatirwa ibihano bikarishye kandi bidatinze.”
Ibi bitero bibaye nyuma y’amasaha macye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump, avuganye kuri telefone na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin.
Icyakora Nyuma y’icyo kiganiro, Trump yavuze ko yatengushywe no kuba Putin atiteguye kurangiza intambara ihanganishije Igihugu cye na Ukraine, ndetse agaragaza ko atitaye ku butumwa bwose bw’amahanga bumusaba guhagarika iyi ntambara, bityo Trump avuga ko “nta ntambwe n’imwe iraterwa mu kurangiza iyi ntambara.”
Perezida Trump, yagize ati “Natunguwe n’ikiganiro nagiranye uyu munsi na Perezida Putin, kuko mbona adafite ubushake, kandi yantengushye cyane.”
Yakomeje agira ati “Ndavuga gusa ko mbona adashaka guhagarika intambara, kandi ibyo ni ibintu bibabaje.”
Mu gihe Trump agaragaza gutenguhwa, ibiro bya Perezida w’u Burusiya, Kremlin, byongeye gutangaza ko iki Gihugu gishaka gukemura ikibazo mu mizi bahereye ku cyatumye intambara yo muri Ukraine itangira.
Ni mu gihe mu cyumweru gishize Perezida Vladimir Putin yatangaje ko u Burusiya bugomba kwigarurira Ukrain ikayomeka ku ntara zayo.
Ku rundi ruhande ariko, Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, na we yavuze ko yizeye kuvugana na Trump, ku bijyanye no gukomeza guhabwa intwaro na Leta Zunze Ubumwe za America, nyuma yuko Washington ifashe icyemezo cyo guhagarika zimwe mu ntwaro z’ingenzi zari zigenewe Ukraine.
Umujyi wa Kyiv wagaragaje impungenge, uvuga ko icyo cyemezo kizabangamira cyane ubushobozi bwo kwirwanaho ku bitero by’indege bikomeje kwiyongera no ku rugamba aho ingabo z’uburusiya ziri kurwanira.
RADIOTV10