Saturday, July 26, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

radiotv10by radiotv10
04/07/2025
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego
Share on FacebookShare on Twitter

U Burusiya bwongeye kugaba ibitero bikomeye kuri Ukraine, mu ntambara imaze igihe ihanganishije ibi Bihugu, aho iki Gihugu cya Ukraine kivuga ko ibisasu cyarashweho ari byo byinshi kuva iyi ntambara yatangira.

Ukraine yavuze ko u Burusiya bwarashe ibisasu bya 550 n’ibisasu 11 bya misile mu ijoro ryacyeye, akaba ari na byo bisasu byinshi birashwe n’u Burusiya kuva iyi ntambara yatangira.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, yamaganye ibi bitero byagabwe kuri Kyiv, ndetse avuga ko “Moscou igomba gufatirwa ibihano bikarishye kandi bidatinze.”

Ibi bitero bibaye nyuma y’amasaha macye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump, avuganye kuri telefone na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin.

Icyakora Nyuma y’icyo kiganiro, Trump yavuze ko yatengushywe no kuba Putin atiteguye kurangiza intambara ihanganishije Igihugu cye na Ukraine, ndetse agaragaza ko atitaye ku butumwa bwose bw’amahanga bumusaba guhagarika iyi ntambara, bityo Trump avuga ko “nta ntambwe n’imwe iraterwa mu kurangiza iyi ntambara.”

Perezida Trump, yagize ati “Natunguwe n’ikiganiro nagiranye uyu munsi na Perezida Putin, kuko mbona adafite ubushake, kandi yantengushye cyane.”

Yakomeje agira ati “Ndavuga gusa ko mbona adashaka guhagarika intambara, kandi ibyo ni ibintu bibabaje.”

Mu gihe Trump agaragaza gutenguhwa, ibiro bya Perezida w’u Burusiya, Kremlin, byongeye gutangaza ko iki Gihugu gishaka gukemura ikibazo mu mizi bahereye ku cyatumye intambara yo muri Ukraine itangira.

Ni mu gihe mu cyumweru gishize Perezida Vladimir Putin yatangaje ko u Burusiya bugomba kwigarurira Ukrain ikayomeka ku ntara zayo.

Ku rundi ruhande ariko, Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, na we yavuze ko yizeye kuvugana na Trump, ku bijyanye no gukomeza guhabwa intwaro na Leta Zunze Ubumwe za America, nyuma yuko Washington ifashe icyemezo cyo guhagarika zimwe mu ntwaro z’ingenzi zari zigenewe Ukraine.

Umujyi wa Kyiv wagaragaje impungenge, uvuga ko icyo cyemezo kizabangamira cyane ubushobozi bwo kwirwanaho ku bitero by’indege bikomeje kwiyongera no ku rugamba aho ingabo z’uburusiya ziri kurwanira.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 4 =

Previous Post

AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

Next Post

Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

Related Posts

General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

by radiotv10
25/07/2025
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba yavuze ko umuntu wese ukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR uhungabanya umutekano w’u...

Kabila wabaye Perezida wa DRCongo aratangira kuburanishwa n’Urukiko rwa Gisirikare ku byaha bikomeye

Kabila wabaye Perezida wa DRCongo aratangira kuburanishwa n’Urukiko rwa Gisirikare ku byaha bikomeye

by radiotv10
25/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ruratangira kuburanisha urubanza ruregwamo Joseph Kabila wabaye Perezida w’iki Gihugu...

Umupasiteri uri mu bakunzwe yashatse undi mugore hatarashira umwaka apfushije uwa mbere

Umupasiteri uri mu bakunzwe yashatse undi mugore hatarashira umwaka apfushije uwa mbere

by radiotv10
24/07/2025
0

Pasiteri Marcelo Tunasi wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, uri mu bakozi b’Imana bakurikirwa na benshi muri Afurika, yashyingiranywe...

Uko byifashe mu gace kiriwe urugamba rwambikanye hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Amakuru aturuka mu bice biri kuberamo imirwano ikomeye hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

by radiotv10
23/07/2025
0

Ibice byinshi muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, byashizemo abantu bahunze kubera imirwano imaze iminsi ibiri...

Heavy fighting between AFC/M23 and Wazalendo is taking place in various villages of Masisi

Heavy fighting between AFC/M23 and Wazalendo is taking place in various villages of Masisi

by radiotv10
23/07/2025
0

Large parts of Masisi territory in North Kivu have been emptied of residents due to ongoing fights for the past...

IZIHERUKA

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?
Uncategorized

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

by radiotv10
26/07/2025
0

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

26/07/2025
Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

26/07/2025
Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

25/07/2025
Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

25/07/2025
General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

25/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.