Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Inyamaswa yishwe siyo cyangwa hari nyinshi?…Indi nyana yishwe n’igisimba

radiotv10by radiotv10
15/02/2022
in MU RWANDA
0
Inyamaswa yishwe siyo cyangwa hari nyinshi?…Indi nyana yishwe n’igisimba
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’icyumweru hishwe inyamaswa byavugwaga ko ari yo yica inyana z’aborozi bo mu bice byegereye ishyamba rya Gishwati, hongeye kugaragara indi nyana yishwe n’igisimba.

Iyi nyana y’umuturage witwa Augustin Manzi uture mu Murenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu, bayisanze yishwe n’inyamaswa ku Cyumweru tariki 13 Gashyantare 2022.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bigogwe, Tebuka Gahutu Jean Paul yemeje amakuru y’iyi nyana yariwe n’inyamaswa, avuga ko muri uyu Murenge batangiye gushaka umuti urambye.

Yagize ati “Turi kuganira n’Aborozi ndetse n’abashumba babo kugira ngo bubake ibiraro byihariye iyo mitavu igomba kujya iraramo ndetse tukanabasaba kuba maso bakazirinda kugira ngo nihagira iyo babona bahite bitabaza inzego z’umutekano zibegereye.”

Uyu muyobozi avuga ko aborozi ari bo bagomba gufata iya mbere mu gushaka umuti w’iki kibazo kimaze iminsi cyumvikana mu bice byegereye ishyamba rya Gishwati.

Iki kibazo kimaze iminsi kivugwa, aho byatangajwe ko inyana zimaze kwicwa n’izi nyamaswa zikabakaba 100.

Tariki 04 Gashyantare 2022, inzego z’umutekano zishe inyamaswa y’inkazi bivugwa ko ari yo yari yarajujubije aborozi ibicira inyana gusa zakomeje akazi ko gushakisha niba hari izindi nyamaswa.

Ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bashya binjiye muri Guverinoma y’u Rwanda mu cyumweru gishize tariki 08 Gashyantare 2022, Perezida Paul Kagame yagarutse kuri iki kibazo, avuga ko yakimenyeye ku mbuga nkoranyambaga cyatangajwe n’abaturage, ariko aza gutungurwa n’ibisobanuro yahawe na bamwe mu bayobozi.

Perezida Kagame wavuze ko yahise abaza abo mu nzego zinyuranye zirimo n’iz’umutekano, yagize ati “mbaza Abapolisi nti ‘ibi bintu murabizi mwabibonye?’ bati ‘twabibonye’ nti ‘ibi byanditswe n’igihe bimaze n’amatungo amaze kwicwa n’izo nyamaswa, mwari mubizi icyo gihe cyose?’ rwose ntasoni ambwira ko bari babizi.”

Perezida Kagame wanenze imikorere nk’iyi, yavuze ko abayobozi yabajije bamubwiye ko iki kibazo ari icyo muri 2019, icyo gihe yagize ati “Nk’ubwo iyo ndwara iba iri mu bayobozi umuntu ayivura gute?”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten + one =

Previous Post

Musanze: Bamaze umwaka batanga imisanzu muri ‘EjoHeza’ ariko konti zabo zirahuhwa n’umuyaga

Next Post

Saint Valentin yabaryoheye: Ibyamamare byateranye imitoma, Mayor yerekana ko n’Abanyapolitiki babizi

Related Posts

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Umusore witwa Mugisha Gakuba David uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho...

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

by radiotv10
25/01/2026
0

Umugabo witwa Sindayiheba Jean de Dieu wo mu kagari ka Mataba mu murenge wa Nkungu, arahigishwa uruhindu nyuma yo gukubita...

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

by radiotv10
25/01/2026
0

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yahaye inshingano abasirikare babiri barimo Brig Gen Godfrey Gasana, wagizwe Umupilote...

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare-NISR, igaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2025, ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutseho 3% kuko bwageze kuri...

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

by radiotv10
24/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko nubwo bashyiriweho nkunganire ya Leta ku...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

25/01/2026
Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

25/01/2026
Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

25/01/2026
Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Saint Valentin yabaryoheye: Ibyamamare byateranye imitoma, Mayor yerekana ko n’Abanyapolitiki babizi

Saint Valentin yabaryoheye: Ibyamamare byateranye imitoma, Mayor yerekana ko n’Abanyapolitiki babizi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.