Friday, November 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Inyamaswa yishwe siyo cyangwa hari nyinshi?…Indi nyana yishwe n’igisimba

radiotv10by radiotv10
15/02/2022
in MU RWANDA
0
Inyamaswa yishwe siyo cyangwa hari nyinshi?…Indi nyana yishwe n’igisimba
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’icyumweru hishwe inyamaswa byavugwaga ko ari yo yica inyana z’aborozi bo mu bice byegereye ishyamba rya Gishwati, hongeye kugaragara indi nyana yishwe n’igisimba.

Iyi nyana y’umuturage witwa Augustin Manzi uture mu Murenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu, bayisanze yishwe n’inyamaswa ku Cyumweru tariki 13 Gashyantare 2022.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bigogwe, Tebuka Gahutu Jean Paul yemeje amakuru y’iyi nyana yariwe n’inyamaswa, avuga ko muri uyu Murenge batangiye gushaka umuti urambye.

Yagize ati “Turi kuganira n’Aborozi ndetse n’abashumba babo kugira ngo bubake ibiraro byihariye iyo mitavu igomba kujya iraramo ndetse tukanabasaba kuba maso bakazirinda kugira ngo nihagira iyo babona bahite bitabaza inzego z’umutekano zibegereye.”

Uyu muyobozi avuga ko aborozi ari bo bagomba gufata iya mbere mu gushaka umuti w’iki kibazo kimaze iminsi cyumvikana mu bice byegereye ishyamba rya Gishwati.

Iki kibazo kimaze iminsi kivugwa, aho byatangajwe ko inyana zimaze kwicwa n’izi nyamaswa zikabakaba 100.

Tariki 04 Gashyantare 2022, inzego z’umutekano zishe inyamaswa y’inkazi bivugwa ko ari yo yari yarajujubije aborozi ibicira inyana gusa zakomeje akazi ko gushakisha niba hari izindi nyamaswa.

Ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bashya binjiye muri Guverinoma y’u Rwanda mu cyumweru gishize tariki 08 Gashyantare 2022, Perezida Paul Kagame yagarutse kuri iki kibazo, avuga ko yakimenyeye ku mbuga nkoranyambaga cyatangajwe n’abaturage, ariko aza gutungurwa n’ibisobanuro yahawe na bamwe mu bayobozi.

Perezida Kagame wavuze ko yahise abaza abo mu nzego zinyuranye zirimo n’iz’umutekano, yagize ati “mbaza Abapolisi nti ‘ibi bintu murabizi mwabibonye?’ bati ‘twabibonye’ nti ‘ibi byanditswe n’igihe bimaze n’amatungo amaze kwicwa n’izo nyamaswa, mwari mubizi icyo gihe cyose?’ rwose ntasoni ambwira ko bari babizi.”

Perezida Kagame wanenze imikorere nk’iyi, yavuze ko abayobozi yabajije bamubwiye ko iki kibazo ari icyo muri 2019, icyo gihe yagize ati “Nk’ubwo iyo ndwara iba iri mu bayobozi umuntu ayivura gute?”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × four =

Previous Post

Musanze: Bamaze umwaka batanga imisanzu muri ‘EjoHeza’ ariko konti zabo zirahuhwa n’umuyaga

Next Post

Saint Valentin yabaryoheye: Ibyamamare byateranye imitoma, Mayor yerekana ko n’Abanyapolitiki babizi

Related Posts

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

by radiotv10
27/11/2025
0

Perezida Paul Kagame avuga ko abantu badakwiye gukomeza kuzamura impaka z’igihe hazafungurirwa insengero zafunzwe, ahubwo ko bari bakwiye gutekereza ibyabateza...

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda’s Digital ID first phase ends with less than half of targeted citizens served

by radiotv10
27/11/2025
0

The scheduled period for collecting information and photographing residents of Huye, Gisagara, and Nyanza districts in the Southern Province for...

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

by radiotv10
27/11/2025
0

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ryasubitse urubanza ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo ruregwamo Ishimwe Patrick na Kalisa John bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano...

Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

Eng.-Former Israeli Soldiers injured in combat play friendly match in Rwanda

by radiotv10
27/11/2025
0

A group of former Israel Defense Forces (IDF) soldiers, including those who were injured in combat, are on a visit...

Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

by radiotv10
27/11/2025
0

Abahoze mu gisirikare cya Israel (IDF/Israel Defense Forces) barimo abamugariye ku rugamba bari mu ruzinduko mu Rwanda, bakinnye n’ikipe y’Igihugu...

IZIHERUKA

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe
MU RWANDA

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

by radiotv10
27/11/2025
0

Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

Amatariki y’ubukwe bwa Niyo Bosco yamenyekanye

27/11/2025
Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda’s Digital ID first phase ends with less than half of targeted citizens served

27/11/2025
UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

27/11/2025
Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

Eng.-Former Israeli Soldiers injured in combat play friendly match in Rwanda

27/11/2025
Amakuru agezweho ku ba mbere bakurikinyweho gusakaza amashusho ya Yampano

Amakuru agezweho ku ba mbere bakurikinyweho gusakaza amashusho ya Yampano

27/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Saint Valentin yabaryoheye: Ibyamamare byateranye imitoma, Mayor yerekana ko n’Abanyapolitiki babizi

Saint Valentin yabaryoheye: Ibyamamare byateranye imitoma, Mayor yerekana ko n’Abanyapolitiki babizi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

Amatariki y’ubukwe bwa Niyo Bosco yamenyekanye

Rwanda’s Digital ID first phase ends with less than half of targeted citizens served

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.