Ibihembo bihabwa abanyeshuri babaye aba mbere mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’ayisumbuye, byiyongereyemo no kuzishyurirwa amafaranga y’ishuri umwaka wose.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Nzeri 2023, ubwo hanatangazwaga ibyavuye mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2022-2023.
Mu muhango wo gutangaza ibi byavuye mu bizamini bya Leta kandi, hanagaragajwe abana batanu muri buri cyiciro, babaye indashyikirwa ku rwego rw’Igihugu, banashyikirizwa bimwe mu bihembo.
Minisitiri w’Uburezi, Dr Gaspard Twagirayezu, yavuze ko mu bihembo byahabwaga aba bana babaye aba mbere, uyu mwaka hiyongereyemo n’ibindi.
Ati “Twari dusanzwe duha abana mudasobwa ariko uyu mwaka twahisemo kobongerera n’ibikoresho by’ishuri kubera ko na byo barabikenera, ndetse turashimira n’Umwarimu SACCO kuko abanyeshuri bose babaye indashyikirwa, rwa ruhare rw’ababyeyi, Umwarimu SACCO uzarubatangira.”
Minisitiri Gaspard Twagirayezu yakomeje abwira aba banyeshuri bari baje gushyikira ibihembo byabo, ati “mufite umwaka umwe wa kane cyangwa se uwa mbere, mufite mudasobwa, mufite ibikoresho by’ishuri, ku itariki 25 [Nzeri] muzajye ku ishuri, uruhare rw’ababyeyi bazarubatangira.”
Ababaye indashyikirwa n’aho bigaga
Mu Mashuri Abanza
- Kwizera Regis: Ecole Primaire Espoir de L’Avenir (Bugesera);
- Cyubahiro Herve: Crystal Fountain Academy (Kamonyi);
- Dushimiyimana Joos Bruce: E P High Land (Bugesera);
- Igiraneza Cyubahiro Benjamin: Ecole Privee Marie Auxiliatrice (Nyarugenge);
- Iratuzi Sibo Sandra: Keystone School Ltd (Musanze).
Muri O Level
- Umutoniwase Kelie: Fawe Girls School (Gasabo);
- Ihimbazwe Niyikora Kevine: Lycee Notre-Dame De Citeaux (Nyarugenge);
- Niyubahwe Uwacu Annick: Maranyundo Girls School (Bugesera);
- Ganza Rwabuhama Danny Mike: Ecole des Science de Byimana (Ruhango);
- Munyetwali Kevin: Petit Seminaire Saint Paul II Gikongoro (Nyamagabe).
RADIOTV10