Wednesday, December 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026

radiotv10by radiotv10
17/12/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026
Share on FacebookShare on Twitter

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, yemeje amafaranga angana na miliyoni 620 z’amayero (€620 M) azagenerwa ibihugu 48 bizitabira igikombe cy’isi kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique mu mwaka utaha wa 2026.

Buri shyirahamwe ry’igihugu (Federasiyo) muri 48 azakina iyi mikino ya nyuma rizagenerwa miliyoni 9 z’amayero, ni arenga gato miliyari 15 mu manyarwanda. Aya mafaranga akaba ari yo make igihugu cyatahana mu gihe cyaba gisezerewe kitarenze mu matsinda.

Izi miliyoni 9 z’amayero zizahabwa buri federasiyo y’igihugu mu bazakina imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi, azaba arimo amafaranga yo kwitegura irushanwa kandi akazagenda yiyongera uko irushanwa rizagenda rikinwa mu byiciro byisumbuyeho kuzageza ku mukino wa nyuma (final).

Ikipe izegukana igikombe cy’isi cya 2026 izabona hafi miliyoni 44 z’amayero, amafaranga menshi azaba ahawe ikipe yegukanye iri rushanwa kuva ryabaho, dore ko Argentine iheruka kuryegukana mu 2022 ubwo cyakinirwaga muri Qatar yegukanye miliyoni 42 z’amadolari y’Amerika.

Igikombe cy’isi cyakinwe bwa mbere mu 1930 kibera muri Uruguay, ari na cyo gihugu cyacyegukanye, ariko icyo gihe nta mafaranga yahabwaga uwatsinze cyangwa uwitabiriye kuko byari imidari n’igikombe gusa.

Uko ubushize byari byifashe

Gutanga amafaranga ku makipe yitabira igikombe cy’isi byatangiye ku mugaragaro mu gikombe cy’isi cyabereye muri Espagne mu 1982, cyegukanwe n’Ubutaliyani butsinda Ubudage ibitego bitatu kuri kimwe mu mukino wa nyuma. Cyari icya gatatu butwaye nyuma y’icya 1934 na 1938.

Ingengo y’imari y’ibihembo yemerejwe mu nama ya FIFA yabereye i Doha muri Qatar kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 17 Ukuboza 2025, yanitabiriwe na Shema Fabrice uyoboye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), gusa u Rwanda rukaba rutazayabonaho kuko rutazakina iri rushanwa.

Uretse miliyoni 44 z’amayero angana na hafi miliyoni 50 z’amadolari azahabwa ikipe izagukana igikombe, ikipe izaba iya kabiri izahabwa miliyoni 33 z’amadolari, mu gihe izatsinda umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu izatahana miliyoni 29, mu gihe itsinzwe (izaba ibaye iya kane) izahabwa miliyoni 27 z’amadolari y’Amerika.

Dore ibindi bihembo mu madolari:

  • Amakipe azasezererwa muri 1/4 azahabwa miliyoni 19
  • Azasezererwa muri 1/8 azahabwa miliyoni 15
  • Azasezererwa mu mikino ya 1/16 azahabwa miliyoni 11
  • Azasezererwa mu matsinda azahabwa miliyoni 9

Igikombe cy’isi cya 2026 kizatangira tariki ya 11 Kamena 2026 kugeza ku wa 19 Nyakanga 2026.

Ibihugu 42 muri 48 bizakitabira byamaze kumenyekana, hasigaye bitandatu birimo bine byo ku mugabane w’i Burayi bizava mu mikino ya kamarampaka hagati yabyo n’ibindi bibiri bizava mu yindi mikino ya kamarampaka mpuzamashyirahamwe (Inter-Confederation play-offs).

Iyi mikino yose ya kamarampaka izakinwa mu kwezi kwa gatatu k’umwaka utaha.

Ephrem KAYIRANGA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 1 =

Previous Post

Umwarimu yatawe muri yombi nyuma yo gusaba umwana kujya iwe kumusura bagatindana

Related Posts

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

by radiotv10
16/12/2025
0

Muhammed Kagawa Ssenoga, rutahizamu uca ku ruhande wakiniraga Express yo muri Uganda na Ali Ismael Ahmed EL SAYED Moussa ukomoka...

Rayon nyuma yo gutsindwa ihise izana umutoza wungirije uyijemo ku nshuro ya gatatu

Rayon nyuma yo gutsindwa ihise izana umutoza wungirije uyijemo ku nshuro ya gatatu

by radiotv10
15/12/2025
0

Lomami Marcel wari umaze igihe ari umutoza wungirije muri Etincelles FC, yemejwe nk’umutoza wungirije wa Rayon Sports mu gihe igitegereje...

Rayon yibukijwe ibitazibagirana byayibayeho umwaka ushize byatumye igikombe kiyica mu myanya y’intoki

Rayon yibukijwe ibitazibagirana byayibayeho umwaka ushize byatumye igikombe kiyica mu myanya y’intoki

by radiotv10
15/12/2025
0

Bugesera FC yongeye gutsinda Rayon Sports FC mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru byibutsa abafana ba...

Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

by radiotv10
13/12/2025
0

Rutahizamu wa Police FC, Kwitonda Alain bakunze kwita Bacca, yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga, ahamya ko ari itangirira...

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

by radiotv10
12/12/2025
0

Umutoza w'umufaransa w'imyaka 58, Bruno Ferry uhabwa amahirwe yo gutoza Rayon Sports biravugwa ko agera mu Rwanda mu mpera z’iki...

IZIHERUKA

Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026
FOOTBALL

Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026

by radiotv10
17/12/2025
0

Gicumbi: Umuyobozi w’Ishuri akurikiranyweho gusambanya umwana amwizeza ibitangaza adafitiye ubushobozi

Umwarimu yatawe muri yombi nyuma yo gusaba umwana kujya iwe kumusura bagatindana

17/12/2025
Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe abarimo umunyamakuru Djihad baregwa gusakaza amashusho y’urukozasoni

17/12/2025
Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku bapolisi bagaragaye bashyira umuntu muri Pandagari mu buryo budakwiye

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku bapolisi bagaragaye bashyira umuntu muri Pandagari mu buryo budakwiye

17/12/2025
Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

17/12/2025
Eng.-An updated list of other Countries whose citizens are banned from entering the US

Eng.-An updated list of other Countries whose citizens are banned from entering the US

17/12/2025
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026

Umwarimu yatawe muri yombi nyuma yo gusaba umwana kujya iwe kumusura bagatindana

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe abarimo umunyamakuru Djihad baregwa gusakaza amashusho y’urukozasoni

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.