Friday, May 9, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Iperereza ku rupfu rw’Umupolisi w’u Rwanda wasanzwe ku muhanda yapfuye hari icyo ryagezeho

radiotv10by radiotv10
18/05/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Habonetse umurambo w’Umupolisi wo mu Rwanda ku muhanda
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu batatu batawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’Umupolizi muri Polisi y’u Rwanda, basanze ku muhanda uva mu mujyi wa Rusizi werecyeza i Bugarama, yapfuye, hagahita hatangira iperereza, ryanatumye aba bantu bafatwa.

Urupfu rwa nyakwigendera PC Sibomana Simeon, rwamenyekanye mu gitondo cyo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, tariki 12 Gicurasi, ubwo umurambo we wabonekaga ku muhanda mu Kagari ka Karenge ku Murenge wa Rwimbogo.

Inzego zishinzwe iperereza, zahise ziritangira, kugeza ubwo zifashe abantu batatu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera.

Aba bantu batatu bafashwe nyuma y’iminsi itatu habaye buriya bwicanyi, bafashwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Remera.

Dr Murangira B. Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, yemeye ko aba bantu batatu bafashwe, ndetse anagaruka kuri bimwe mu byagaragajwe n’iperereza ariko bidashobora kurihungabanya.

Yagize ati “Umupolisi wakoreraga kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rusizi yishwe kubera urugomo rushingiye ku businzi.”

Ubwo nyakwigendera yabonekaga yishwe, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Mucyo Rukundo, yatangaje ko uyu wari Umupolisi yishwe atari mu kazi.

CIP Mucyo Rukundo kandi yari yatangaje ko iperereza ryari ryahise ritangira ku cyaba cyahitanye nyakwigendera ndetse n’ababigizemo uruhare.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 + 9 =

Previous Post

U Rwanda ruzungukira iki kuri Zimbabwe aho umugati wigeze kugura Miliyoni?

Next Post

Ibidasanzwe byabaye: Yaciye agahigo mu bijyanye no guteka

Related Posts

Moses Turahirwa imbere y’Urukiko yafashwe n’ikiniga akora ibyazamuye amarangamutima

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

by radiotv10
09/05/2025
0

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo iminsi 30 Moses Turahirwa uzwi mu guhanga imideri wanashinze inzu yayo...

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

by radiotv10
09/05/2025
0

Umugore w’imyaka 58 wo mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza ukurikiranyweho kwica umugabo we w’imyaka 80, avuga ko...

Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

by radiotv10
09/05/2025
0

Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda bwashimiye Imana ku itorwa ry’Umushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Nyirubutungane Lewo XIV...

Rusizi: Umuyobozi watumye umubiri w’uwazize Jenoside umara imyaka itanu mu Kagari yatangiye gukurikiranwa

Rusizi: Umuyobozi watumye umubiri w’uwazize Jenoside umara imyaka itanu mu Kagari yatangiye gukurikiranwa

by radiotv10
09/05/2025
0

Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kizura mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, yatawe muri yombi nyuma yuko mu...

Abapolisi bari bamaze umwaka mu butumwa bakigera mu Rwanda bagarutse ku byo bishimira bakoze

Abapolisi bari bamaze umwaka mu butumwa bakigera mu Rwanda bagarutse ku byo bishimira bakoze

by radiotv10
09/05/2025
0

Ubuyobozi bw’Abapolisi bavuye mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrafrique, bwagarutse ku byo bakoze mu gihe cy’umwaka bakoze ibikorwa bitandukanye...

IZIHERUKA

Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Nyanza yeguje Mayor Ntazinda
Uncategorized

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

by radiotv10
09/05/2025
0

Moses Turahirwa imbere y’Urukiko yafashwe n’ikiniga akora ibyazamuye amarangamutima

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

09/05/2025
Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

09/05/2025
Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

09/05/2025
AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

09/05/2025
Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

09/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibidasanzwe byabaye: Yaciye agahigo mu bijyanye no guteka

Ibidasanzwe byabaye: Yaciye agahigo mu bijyanye no guteka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.