Abantu batatu batawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’Umupolizi muri Polisi y’u Rwanda, basanze ku muhanda uva mu mujyi wa Rusizi werecyeza i Bugarama, yapfuye, hagahita hatangira iperereza, ryanatumye aba bantu bafatwa.
Urupfu rwa nyakwigendera PC Sibomana Simeon, rwamenyekanye mu gitondo cyo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, tariki 12 Gicurasi, ubwo umurambo we wabonekaga ku muhanda mu Kagari ka Karenge ku Murenge wa Rwimbogo.
Inzego zishinzwe iperereza, zahise ziritangira, kugeza ubwo zifashe abantu batatu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera.
Aba bantu batatu bafashwe nyuma y’iminsi itatu habaye buriya bwicanyi, bafashwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Remera.
Dr Murangira B. Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, yemeye ko aba bantu batatu bafashwe, ndetse anagaruka kuri bimwe mu byagaragajwe n’iperereza ariko bidashobora kurihungabanya.
Yagize ati “Umupolisi wakoreraga kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rusizi yishwe kubera urugomo rushingiye ku businzi.”
Ubwo nyakwigendera yabonekaga yishwe, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Mucyo Rukundo, yatangaje ko uyu wari Umupolisi yishwe atari mu kazi.
CIP Mucyo Rukundo kandi yari yatangaje ko iperereza ryari ryahise ritangira ku cyaba cyahitanye nyakwigendera ndetse n’ababigizemo uruhare.
RADIOTV10