Thursday, July 31, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Israel Mbonyi urugwiro yakiranywe muri Tanzania rwamukoze ku mutima ntiyabihisha

radiotv10by radiotv10
01/11/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Israel Mbonyi urugwiro yakiranywe muri Tanzania rwamukoze ku mutima ntiyabihisha
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi Nyarwanda w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi ufite ibitaramo bibiri muri Tanzania, yahasesekaye, agaragarizwa urugwiro rudasanzwe, na we yerekana ko byamunyuze.

Uyu muhanzi umaze kubaka izina mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, ubwo yageraga muri Tanzania, yakiranywe urugwiro n’abamutumiye, banamwambika ibendera ry’Igihugu cyabo mu rwego rwo kumwereka ko bamwishimiye.

yitabiriye ibitaramo byiswe ‘Wakati wa Mungu’, aho icy’abifite (VVIP) ari na cyo kizabanza, giteganyijwe tariki 02 Ugushyingo 2024, kikazabera ahitwa Mlimani City, ikindi cya rusange kikazabera Leaders Club bukeye bwaho.

Israel Mbonyi akigera ku kibuga cy’indege cya Tanzania ntiyahishe amarangamutima ye y’uko bakiriwe, anaboneraho gutangaza ko yazanye n’itsinda rigari rimufasha kuririmba.

Yagize at “Twishimiye cyane kuba turi hano, Imana ibahe umugisha kubera uburyo mwatwakiriye twabyishimiye, twakunze iki Gihugu, kandi si twe tuzarota twifatanya namwe mu gitaramo cyo guhimbaza Imana.”

Muri ibi bitaramo, Israel Mbonyi azaririmbana n’abaramyi barimo uwitwa Rehema Simfukwe, Halisi Ministry, na Joel Lwanga.

Mu byatangaje benshi ni uburyo amatike yo kwinjira mu gitaramo cya VVIP (500 000TSH) akijya hanze yahise agurwa agashira, benshi bakayabura.

Ni Mbonyi uri mu myiteguro yo kongera gutaramira Abanyarwanda mu gitaramo ngarukamwaka yise ‘Icyambu Live Concert’ kizaba ku nshuro ya gatatu muri BK Arena kuri Noheli y’uyu mwaka.

Felix NSENGA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 2 =

Previous Post

Kigali: Uregwa kwica umwana yibyariye wabanje kubyegeka ku mugabo we yageze aho abitangaho umucyo

Next Post

Imikino irimo uwari utegerezanyijwe amatsiko muri Espagne yasubitswe by’igitaraganya

Related Posts

Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

by radiotv10
31/07/2025
1

Abanyamakuru Nduwayezu Ndibyariye Jean de Dieu wamamaye nka Jado Max na Kwikiriza William uzwi nka William Kadu bazwi mu biganiro...

Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

by radiotv10
30/07/2025
0

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye kubera igitaramo cyihariye cy’umwihariko w’umuziki w’injyana yo mu bwoko bwa Country, aho kukinjiramo...

Uwitabiriye Miss Rwanda agiye gutangira kumvikana kuri Radio nk’umunyamakuru

Uwitabiriye Miss Rwanda agiye gutangira kumvikana kuri Radio nk’umunyamakuru

by radiotv10
29/07/2025
0

Umukundwa Clemence uzwi nka Cadette witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda rya 2019, agiye gutangira kumvikana nk’umunyamakuru kuri radio nshya mu...

Inama Madamu wa Perezida w’u Burundi yagiriye abitabiriye irushanwa ry’ubwiza-Miss Burundi

Inama Madamu wa Perezida w’u Burundi yagiriye abitabiriye irushanwa ry’ubwiza-Miss Burundi

by radiotv10
28/07/2025
0

Angeline Ndayishimiye Ndayubaha, Madamu wa Perezida w’u Burundi, yasabye abitabiriye irushanwa rya Miss Burundi, kutazarangazwa n'ubwiza ngo bazahore babumurika bibagirwe...

Amakuru agezweho kuri ‘Burikantu’ wari watawe muri yombi

Amakuru agezweho kuri ‘Burikantu’ wari watawe muri yombi

by radiotv10
25/07/2025
0

Mwitende Abdoulkarim uzwi nka ‘Burikantu’ ku mbuga nkoranyambaga, wari watawe muri yombi akurikiranyweho gufungirana abakobwa bapfaga 7 000 Frw, yarekuwe....

IZIHERUKA

Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we
SIPORO

Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we

by radiotv10
31/07/2025
0

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

31/07/2025
Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

31/07/2025
Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

31/07/2025
Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

31/07/2025
Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

31/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Imikino irimo uwari utegerezanyijwe amatsiko muri Espagne yasubitswe by’igitaraganya

Imikino irimo uwari utegerezanyijwe amatsiko muri Espagne yasubitswe by’igitaraganya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.