Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Israel yahengereye ijoro riguye yohereza ibifaru muri Gaza muri operasiyo itegura urugamba

radiotv10by radiotv10
26/10/2023
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Israel yahengereye ijoro riguye yohereza ibifaru muri Gaza muri operasiyo itegura urugamba
Share on FacebookShare on Twitter

Ibimodoka by’intambara by’igisirikare cya Israel, byinjiye muri Gaza mu gicuku cy’ijoro, mu gitero kigamije gusenya bimwe mu birindiro bya Hamas, mu rwego rwo gutegura urugamba rwo ku butaka.

Ibi byatangajwe n’igisirikare kuri uyu wa Kane, aho ibi bimodoka by’urugamba birimo ibifaru birasa ibisasu biremereye ndetse n’ibimodoka bisenya, byinjiraga muri Gaza mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu.

Ibyotsi by’umukara byagaragaye mu kirere mu bice bya Gaza, aho ibi bimodoka byari bimaze kurasa ibisasu no gusenya bimwe mu bice byo muri iyi Ntara iyobowe na Hamas.

Ni igitero cyagabwe nyuma y’amasaha macye, Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu abitegetse kugira ngo igisirikare kijye gutegura intambara yo ku butaka muri Gaza.

Igisirikare cya Israel, cyemeje ko cyagabye igitero “ku birindiro byinshi by’iterabwoba, ku bikorwa remezo ndetse no ku bimashini bizimya za misile.”

Cyakomeje kivuga ko iyo operasiyo yakozwe muri Gaza mu rwego rwo “gutegura izindi ntambwe z’urugamba, ubundi bahita bagaruka ku butaka bwa Israel.”

Amashusho y’umukagra, agaragaza umurongo w’ibi bimodoka bigenda hafi y’uruzitiro ruri ku mupaka wa Gaza. Hakaba kandi n’andi agaragaza indege ziri kumisha ibisasu ndetse n’inyubako zisenyuka zizamura imikungugu.

Mu masaha ya kare mbere y’iyi Operasiyo, Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yari yatangarije kuri Televiziyo y’Igihugu mu ijambo yagezaga ku Banya-Israel ko Igihugu cyabo kigishenguwe kandi gifite umujinya n’ibitero bya Hamas byamenekeyemo amaraso y’Abanya-Israel benshi byabaye tariki 07 Ukwakira 2023.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 + twenty =

Previous Post

Bwa mbere umuhanzi Sintex yavuze uko yahuye n’umugore we baherutse gusezerana

Next Post

Batunguwe n’ibyakurikiye icyizere bari bahawe ku butaka bwari bwarahawe Umujenerali akabwamburwa

Related Posts

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi ya Nigeria yarashe ibyuka biryana mu maso mu gutatanya abaturage bigaragambyaga mu mujyi wa Lagos, bamagana ibikorwa byo gusenya...

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

IZIHERUKA

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya
AMAHANGA

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Batunguwe n’ibyakurikiye icyizere bari bahawe ku butaka bwari bwarahawe Umujenerali akabwamburwa

Batunguwe n’ibyakurikiye icyizere bari bahawe ku butaka bwari bwarahawe Umujenerali akabwamburwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.