Raporo y’Umuryango w’Abanyamakuru batagira umupaka (Reporters Without Borders-RSF) yagaragaje ko Igihugu cya Israel ari cyo cyabaye icya mbere mu kwica abanyamakuru benshi ku isi mu 2025, aho ingabo zayo zishinjwa kwica 29 b’Abanya-Palestine mu ntambara ya Gaza.
Ni umwaka wa gatatu kandi iki gihugu gishyirwa ku isonga mu guhitana abanyamakuru cyane cyane bari ku kibuga cy’imirwano.
Iyi raporo ya RSF ivuga ko abanyamakuru 67 ari bo bishwe ku isi hose uyu mwaka, umubare uri hejuru y’abishwe muri 2024. Umuyobozi wa RSF, Thibaut Bruttin, yavuze ko aba banyamakuru bishwe ku bushake ati “bicwaga bagambiriwe kubera akazi kabo, atari impanuka”.
Igihugu cya Mexico cyaje ku mwanya wa kabiri n’abanyamakuru icyenda bishwe mu gihe Ukraine havugwa batatu naho Sudan bane.
Muri iyi raporo kandi yagarutse no ku bijyanye no gufunga abanyamakuru, aho Ubushinwa bwaje imbere n’abanyamakuru 121 bafunzwe bukurikiwe n’Uburusiya bwafunze 48 mu gihe muri Myanmar hari 47.
RSF ivuga ko mu igenzura yakoze kugeza ku wa 1 Ukuboza 2025, abanyamakuru 503 bari bafungiwe mu bihugu bigera kuri 47 hirya no hino ku isi.
Jean de Dieu NDAHIMANA
RADIOTV10








