Thursday, January 22, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Israel yongeye kwikomanga mu gatuza kubera Umujenerali yivuganye yahigishaga uruhindu

radiotv10by radiotv10
17/10/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Israel yongeye kwikomanga mu gatuza kubera Umujenerali yivuganye yahigishaga uruhindu
Share on FacebookShare on Twitter

Israel yemeje ko ari yo yagabye igitero kivuganye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’itsinda ry’Abahouthi bo muri Yemen, Major General Mohammed Abdulkarim al-Ghamari.

Ibi kandi byanemejwe n’ubuyobozi bw’uyu mutwe mu itangazo bwashyize hanze kuri uyu wa Kane tariki 16 Ukwakira 2025.

Iri tangazo ryasohowe kuri uyu wa Kane, ryaje rikurikirwa n’irya Israel yemeje ko ari yo yagabye igitero cyamuhitanye, aho Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Israel Katz, yatangaje ko al-Ghamari yishwe n’ibitero by’indege za gisirikare za Israel.

Mu itangazo ryabo, Abahouthi bavuze ko urupfu rwa al-Ghamari rutazatuma bacika intege, ahubwo bashimangira ko intambara bafitanye na Israel itarangiye kandi ko Israel izahabwa igihano gikwiye ku byaha yakoze.

Israel ivuga ko muri Kanama uyu mwaka, yagabye ibitero ku murwa mukuru wa Yemen, Sanaa, bigamije kwica abayobozi bakuru b’Abahouthi, barimo al-Ghamari ntibyakunda ariko ibyo bitero byahitanye Minisitiri w’Intebe wa Guverinoma iyobowe n’Abahouthi ndetse n’abandi Baminisitiri.

Minisitiri israel Katz yongeyeho ko bazakomeza kwihimura ku muntu uwo ari we wese ubateje umutekano muke.

Ibi bibaye mu gihe hari agahenge kari kamaze iminsi itandatu hagati ya Israel na Hamas muri Gaza, kagizwemo uruhare na Leta Zunze Ubumwe za America, Qatar n’abandi bahuza.

Aka gahenge kahagaritse intambara imaze imyaka ibiri muri Gaza, aho Israel ishinjwa kwica Abanyapalestine bagera ku 68 000 no guteza ibibazo bikomeye birimo ibyo kudatanga ubutabazi ndetse n’iby’ubuzima.

Jean de Dieu NDAHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen + 6 =

Previous Post

Bidasubirwaho umuhanzi wakanyujijeho umaze imyaka 12 hanze yatangaje igihe azagarukira gutura mu Rwanda

Next Post

Sadate yaciye bugufi asaba imbabazi ku byo yavuze ku Banyekongo n’Abarundi bikazamura impaka

Related Posts

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

by radiotv10
21/01/2026
0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, mu gace ka Barcelona muri Espagne, gari ya moshi itwara abagenzi b’imbere mu...

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

by radiotv10
21/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko rizasubira mu Mujyi wa Uvira nyuma yuko riwukuyemo abarwanyi baryo bose, ugahita wigabizwa n’uruhande bahanganye, rugatangira...

AFC/M23 says it may return to Uvira days after withdrawing its forces

AFC/M23 says it may return to Uvira days after withdrawing its forces

by radiotv10
21/01/2026
0

The AFC/M23 coalition has indicated that it will return to the city of Uvira after withdrawing all its fighters, following...

Uganda Elections: Observers of GEOM Note Challenges, But Vote Declared Free and Fair

Uganda Elections: Observers of GEOM Note Challenges, But Vote Declared Free and Fair

by radiotv10
20/01/2026
0

Uganda held widely watched presidential and parliamentary elections on 15 January 2026, choosing both the country’s leader and members of...

Igisirikare cya Congo kikomanze mu gatuza kinayobya uburari nyuma yuko AFC/M23 ivuye muri Uvira

Igisirikare cya Congo kikomanze mu gatuza kinayobya uburari nyuma yuko AFC/M23 ivuye muri Uvira

by radiotv10
20/01/2026
0

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyatangaje ko kigaruriye Umujyi wa Uvira muri Kivu y’Epfo, nyuma yuko Ihuriro AFC/M23...

IZIHERUKA

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha
MU RWANDA

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

by radiotv10
22/01/2026
0

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

22/01/2026
Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

22/01/2026
Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

21/01/2026
AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

21/01/2026
Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

21/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Sadate yaciye bugufi asaba imbabazi ku byo yavuze ku Banyekongo n’Abarundi bikazamura impaka

Sadate yaciye bugufi asaba imbabazi ku byo yavuze ku Banyekongo n’Abarundi bikazamura impaka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.