Umuhanzi ukomeye mu karere no ku Mugabane wa Africa, Dr Jose Chameleone yasabye abantu kujya bashima umuntu akiriho, yerekana isanduku yifuza kuzashyingurwamo y’ikirahure kugira ngo uzifuza kureba umurambo we wese azabashe kuwubona.
Dr Jose Chameleone yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Televiziyo ya NBS aho yagarutse ku buzima bw’umuhanzi Radio witabye Imana.
Agaruka kuri uyu muhanzi yafashishije kuzamuka, Jose Chameleone yavuze ko abantu bamushimye amaze kwitaba Imana nyamara batarabikoze mbere.
Ati “Njye namushimira cyane kuko nari umufana we kandi namumurikiye Isi. Ntabwo nshaka ko nzitaba Imana abantu bagatangira kumpa icyubahiro kandi batabikora ubu nkiriho.”
Akomeza agira ati “Abantu bakwiye kwiga gushimira abantu bakiriho.”
Jose Chameleone yaboneyeho kwerekana isanduku yifuza kuzashyingurwamo ikoze mu birahure kugira ngo abazifuza kureba umurambo we bazawurebe bitabagoye.
Yasabye abantu kutazaririra urupfu rwe kuko azaba avuye mu mwuka w’abazima igihe cye kigeze ndetse atangaza ko yamaze kuvugana n’abarengera inyungu ze ko igihe azaba yapfuye hazategurwa igitaramo cyo kumusezeraho kandi ko kizinjiza agatubutse kubera abafana afite.
RADIOTV10