Tuesday, November 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Kabila akomeje kwigaragaza mu bikorwa bivugwa ko bizamufasha gusubiza Congo ku murongo

radiotv10by radiotv10
02/06/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Kabila akomeje kwigaragaza mu bikorwa bivugwa ko bizamufasha gusubiza Congo ku murongo
Share on FacebookShare on Twitter

Joseph Kabila Kabange wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, uherutse kuva mu buhungiro, akomeje kwakira amatsinda atandukanye, ngo yumve ibitekerezo bizamufasha kugira uruhare mu kuzana impinduka muri iki Gihugu avuga ko gikwiye gusubizwa ku murongo.

Kuva mu cyumweru gishize, Joseph Kabila Kabange yatangiye kwakira amatsinda y’abantu batandukanye, bagirana ibiganiro byo kungurana ibitekerezo kugira ngo agire icyo akora mu gukosora ibyakozwe n’ubutegetsi bw’iki Gihugu yigeze kuyobora, avuga ko kigeze aharindimuka kubera ubutegetsi buriho budashoboye.

Mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, Kabila yakomeje kwakira amatsinda atandukanye, aho ku wa Gatandatu tariki 31 Gicurasi 2025, yakiriye abanyabwenge b’abarimu bo mu mashuri makuru na za kaminuza.

Nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi w’Ihuriro AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ku wa Gatandatu “Nyakubahwa Perezida w’icyubahiro Joseph Kabila Kabange yakomeje ibiganiro nyunguranabitekerezo yakira itsinda ry’abayobozi b’amashuri makuru na za Kaminuza.”

Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Politiki, yakomeje avuga ko “mu bo yakiriye harimo Perezida w’Inama Nkuru y’amashuri makuru na za Kaminuza muri Kivu ya Ruguru akaba n’Umuyobozi mukuru wa UNIGOM, Bwana Mohindo Mughanda.”

Mu cyumweru gishize kandi, Joseph Kabila yanahuye n’abayobozi ba AFC/M23, barimo Corneille Nangaa, Umuhuzabikorwa w’iri Huriro rirwanya ubutegetsi buriho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, na Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa.

Corneille Nangaa yavuze ko guhura kwabo na Joseph Kabila, ari nko gutangiza ku mugaragaro ibikorwa by’uruhererekane by’uyu munyapolitiki wayoboye iki Gihugu cya DRC, mu kuzana amahoro arambye, no gusubiza ku murongo Igihugu kimaze igihe mu bibazo.

Mu cyumweru gishize kandi, Joseph Kabila yanahuye n’abanyamadini n’amatorero, kimwe n’abakuru b’imiryango gakondo, bagiranye ibiganiro bigamije kumva ibitekerezo byabo, n’impinduka bifuza mu Gihugu cyabo.

Kabila yahuye n’intiti zo mu mashuri makuru na za Kaminuza

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − fifteen =

Previous Post

Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’uw’u Bubiligi bagiriye uruzinduko muri Qatar umunsi umwe

Next Post

AMAFOTO: Uko byari bimeze ubwo Perezida Macron yakiraga PSG yanejeje ab’i Paris, i Kigali n’ahandi

Related Posts

DRC: Abashyigikiye Umunyapolitiki ufungiwe kubahuka Perezida bateguye imyigaragambyo

Uwari inkoramutima ya Tshisekedi wiyemeje kumurwanya yagarukanye imbaraga anatangaza umugambi adashobora kwihanganira

by radiotv10
04/11/2025
0

Umunyapolitiki Jean Marc Kabund, wahoze ari inkoramutima ya Perezida Félix Tshisekedi, waje gushinga ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri DRC, avuga...

Igisubizo kirimo urwenya Obama yahaye umugore wamubwiriye mu ruhame ko amukunda

Igisubizo kirimo urwenya Obama yahaye umugore wamubwiriye mu ruhame ko amukunda

by radiotv10
04/11/2025
0

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, yabaye nk’uterana urwenya n’umuturage wari mu gikorwa yarimo, wamubwiye ko...

Hongeye gutangwa impuruza ku kibazo kibereye ingutu abatuye Isi

Hongeye gutangwa impuruza ku kibazo kibereye ingutu abatuye Isi

by radiotv10
04/11/2025
0

Umuryango w’Abibumbye watabarije abatuye Isi bugarijwe n’ubukene ndetse ababarirwa muri miliyari enye, bakaba batabasha kugerwaho na serivisi zibakuru mu bukene...

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora

by radiotv10
03/11/2025
0

Perezida Samia Suluhu Hassan uherutse gutorerwa kuyobora Tanzania, yarahiriye kuyobora iki Gihugu, asezeranya abagituye ko inzego z’iperereza ziri kurikora kugira...

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyo ibona cyihishe inyuma y’ubutabazi bwavugiwe mu Bufaransa

by radiotv10
03/11/2025
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko bitangaje kuba u Bufaransa bwibutse ko bwajya gukorera...

IZIHERUKA

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi
IBYAMAMARE

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

by radiotv10
04/11/2025
0

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

04/11/2025
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

04/11/2025
DRC: Abashyigikiye Umunyapolitiki ufungiwe kubahuka Perezida bateguye imyigaragambyo

Uwari inkoramutima ya Tshisekedi wiyemeje kumurwanya yagarukanye imbaraga anatangaza umugambi adashobora kwihanganira

04/11/2025
Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

04/11/2025
Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

04/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
AMAFOTO: Uko byari bimeze ubwo Perezida Macron yakiraga PSG yanejeje ab’i Paris, i Kigali n’ahandi

AMAFOTO: Uko byari bimeze ubwo Perezida Macron yakiraga PSG yanejeje ab’i Paris, i Kigali n’ahandi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.