Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kamonyi: Imodoka isigaye itera ikikango benshi yongeye guteza amarira

radiotv10by radiotv10
17/04/2023
in MU RWANDA
0
Kamonyi: Imodoka isigaye itera ikikango benshi yongeye guteza amarira
Share on FacebookShare on Twitter

Imodoka y’ikamyo yo mu bwoko bwa Howo yakoreye impanuka mu muhanda Kigali-Muhanga, mu Murenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi, igonga umunyegare ubwo yagendaga inyura ku zindi modoka, ahita apfa.

Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 16 Mata 2023 ahagana saa kumi n’ebyiri (18:00’), yabereye ahazwi nko kuri Kariyeri, mu Mudugudu wa Mushimba mu Kagari ka Kigembe muri uyu Murenge wa Gacurabwenge.

Abazi nyakwigendera wagonzwe n’iyi modoka, bavuga ko yitwa Hakizimana Innocent, akaba yari avuye kugeza ku bacuruzi ibicuruzwa yari ahawe n’umucuruzi uranguza yakoreraga.

Ababonye iyi mpanuka ubwo yabaga, bemeza ko ari amakosa y’umushoferi w’iyi kamyo wirukankaga cyane kandi akagenda anyura ku zindi modoka zari zimuri imbere, mu gihe bagendaga ahantu hari amakorosi menshi, ubundi atemerewemo kunyuranaho kw’ibinyabiziga.

Umwe muri aba bayibonye, avuga ko ubwo iyi kamyo ya Howo yagenda inyura ku zindi modoka, ari bwo yaje guta umukono wayo, igasanga uwo munyegare mu mukono we, igahita imugonga, ikamumena umutwe, agahita yitaba Imana.

Iyi mpanuka kandi yatumye habaho ubushyamirane hagati y’ufasha umushoferi (abazwi nka ba Kigingi cyangwa Tandiboyi) ndetse n’uwari utwaye iyi modoka, ngo kuko ubwo Kigingi yagiraga ngo aracyaha umushoferi, yatangiye kumukubita.

Polisi y’u Rwanda yihutiye kugera ahabereye iyi mpanuka, kugira ngo hatangire iperereza ku cyayiteye, ndetse n’umurambo wa nyakwigendera uhita ujyanwa mu buruhukiro.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 3 =

Previous Post

Hamenyekanye impinduka zabayeho mu bihano by’abafatwa batwaye imodoka basinze zakiriwe neza

Next Post

Ibyabaye kuri APR na Arsenal byatumye Rayon na ManCity zicinya icyara

Related Posts

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

IZIHERUKA

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi
FOOTBALL

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibyabaye kuri APR na Arsenal byatumye Rayon na ManCity zicinya icyara

Ibyabaye kuri APR na Arsenal byatumye Rayon na ManCity zicinya icyara

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.