Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Kayonza: Ifungwa ry’ibagiro ryakurikiwe n’urujijo ku nyama basigaye barya

radiotv10by radiotv10
30/05/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Kayonza: Ifungwa ry’ibagiro ryakurikiwe n’urujijo ku nyama basigaye barya
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu mujyi wa Kayonza mu Karere ka Kayonza, bavuga ko nyuma y’ifungwa ry’ibagiro ry’ahitwa Gasogororo, basigaye barya inyama zabagiwe mu ngo, bakaba bafite impungenge ko zaba zitujuje ubuziranenge ku buryo zazabagira ingaruka.

Iri bagiro rusange ryari risanzwe ahitwa mu Gasogororo mu nkengero z’umujyi wa Kayonza mu Murenge wa Mukarange, nyuma y’uko rifunzwe, ababagaga amatungo bahisemo kujya bayabagira mu ngo zabo.

Umwe mu baturiye iri bagiro yagize ati “Barahabagiraga none haciyeho nk’amezi abiri barifunze. Nta handi hantu bafite ho kubagira, babagira mu ngo zabo.”

Bamwe mu baturage bo muri uyu mujyi wa Kayonza baganiriye na RADIOTV10 bavuga ko bafite impungenge zo kuba bashobora kuba barya inyama, batazi aho zaturutse ndetse batazi niba zakorewe isuzuma.
Umwe ati “None se kubona itungo rimanitse hariya, inyama zimanitse wamenya ari ibiki kandi nta n’uruhu ruhari.”
Undi yagize ati “Turamutse tubonye ibagiro rusange tukamenya aho inyama zabazwe zaturutse.”

Umunyamakuru yagerageje kuba bamwe bakozi b’amaguriro y’inyama atatu akorera mu isoko rya Kayonza, ngo ababaze aho inyama bacuruza zituruka, ariko bose banga kugira icyo bamutangariza.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco yabwiye RADIOTV10 ko ibagiro rusange ryafunzwe ku mpamvu z’uko ritari ryujuje ibisanbwa.

Ati “Twaje gusanga hari umwanda, tubona bidahuza n’ubuziranenge bukenewe turarihagarika.”

Gusa avuga ko abacuruza inyama mu maguriro y’inyama bagirwa inama yo kujya babagira mu ibagiro riri i Nyankora mu Murenge wa Rwinkwavu.

INKURU MU MASHUSHO

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × four =

Previous Post

Minisitiri Biruta yagaragaje icyo abifuza gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda bibeshyaho

Next Post

Gen.(Rtd) James Kabarebe yagiriye inama Ibihugu byagiye gufasha FARDC kurwanya M23

Related Posts

Iby’ingenzi wamenya ku kirego u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya ku kirego u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza, Bill na Joyce Cummings; ndetse n’abagira uruhare...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Eng.-President Kagame and First Lady host International Philanthropists

by radiotv10
27/01/2026
0

President Paul Kagame and First Lady Jeannette Kagame hosted international philanthropists Bill and Joyce Cummings, along with key actors in...

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

by radiotv10
27/01/2026
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta, bari mu bukangurambaga bwo gukumira indwara zititaweho, zirimo...

IZIHERUKA

Iby’ingenzi wamenya ku kirego u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi
MU RWANDA

Iby’ingenzi wamenya ku kirego u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

27/01/2026
Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

27/01/2026
Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Eng.-President Kagame and First Lady host International Philanthropists

27/01/2026
Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Gen.(Rtd) James Kabarebe yagiriye inama Ibihugu byagiye gufasha FARDC kurwanya M23

Gen.(Rtd) James Kabarebe yagiriye inama Ibihugu byagiye gufasha FARDC kurwanya M23

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iby’ingenzi wamenya ku kirego u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.