Umunyamakuru Kazungu Clever, umwe mu basobanukiwe umupira w’amaguru n’icyawuteza imbere, yagaragaje kimwe mu bibazo by’ingutu gisa nk’ikirengagizwa, kiri mu bituma uyu mupira udakura mu Rwanda, bikanagira ingaruka ku Ikipe y’Igihugu yakunze kunengwa umusaruro nkene.
Inyandiko y’ibitekerezo bwite bya Kazungu Clever
Muraho? Mbanze gusuhuza abakunzi ba Radiotv10, mbambashimira ko batwereka ko badukunda.
Leta yacu ntacyo itakoze muri Siporo guhera 1994, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, icyo gihe ngo Budget [Ingengo y’Imari] y’u Rwanda yari Miliyari 15 Frw gusa.
Dushimire cyane Prezida wacu Mzee Kijana Paul Kagame ukunda Siporo cyane, kuri we ntiyemera ko hari ikidashoboka, ni yo mpamvu imikino yose mu Rwanda yatangiye muri Nzeri 1994 mu gihe abantu babonaga ko bitashoboka kuko Abanyarwanda bari mu bihe bigoye.
Mu mikino yose, ikipe zasohokeraga u Rwanda zigiye gukina hanze y’Igihugu zishyurirwaga na Leta ibintu byose ku buryo nta kipe yananiwe gusohokera Igihugu kubera habuze ubushobozi.
Ndasaba Leta ko yabisubizaho kuko amakipe nta bushobozi afite, nta baterankunga ndetse n’abafatanyabikorwa, ntibikwiye ko ikipe yo mu Rwanda yananirwa kwitabira amarushanwa kubera ko yabuze ubushobozi.
Muri Football, Leta ifite gahunda yo kuvugurura no kubaka ama Stade menshi ku buryo mu myaka 10 iri mbere u Rwanda ruzaba ruri mu Bihugu bikeya bifite ibibuga byiza kandi byinshi bishobora kwakira Igikombe cya Afrika “AFCON” cy’ibihugu 24 mu mujyi 10 ari yo Kigali, Muhanga, Nyanza, Huye, Musanze, Rubavu, Rusizi, Nyagatare, Gicumbi, Ngoma.
Ariko nubwo bimeze bityo, dufite ikibazo gikomeye mu mitoreze mu batoza b’abenegihugu bafashijwe na Leta mu buryo bushoboka kugira ngo bahabwe amahugurwa ahagije, ariko umusaruro batanga uri hasi cyane, bikagira ingaruka mu ikipe z’Ibihugu zose guhera abari hasi ya 17, 20, 23, n’inkuru (Senior).
Mu mupira w’amaguru mu Bihugu bikiri mu iterambere ntibikunze kubaho kubona abatoza benshi bakinnye umupira, bize mu buzima busanzwe barangije Kaminuza mu cyiciro cya 2 bafite License A yemerewe gutoza imikino yose muri Afurika nkuko bimeze mu Rwanda bazi neza indimi 2.
Nubwo mu mupira w’amaguru badashyira imbere abize cyane ahubwo bashyira imbere abazi cyane ibijyanye n’umupira w’amaguru, urugero rwiza kuyobora FIFA bisaba guhera ku mashuri yisumbuye aho kuyoborwa na Professsor utazi ibya Football yayoborwa n’uwize amashuri yisumbuye gusa.
Mu Rwanda byari amata abyaye amavuta kubona abatoza bujuje byose kurusha Ibihugu byose bya EAC.
Urugero aba batoza bose barangije icyiciro cya 2 cya Kaminuza hafi ya bose babonye amahurwa y’ibanze mu Budage.
- Mashami Vincent
- Habimana Sosthene
- Seninga Innocent
- Ndanguza Theonas
- Jimmy Mulisa
- Kirasa Alain
- Rwasamanzi Yves
- Bisengimana Justin
- Muhire Hassan
- Hitimana Thierry we afite Master’s Degree
– Muri 2013 Mashami Vicent, yakoze amahugurwa y’amezi 3 muri Nottingham Forest FC yo mu Bwongereza.
– Seninga Innocent nanwe yakoze amahurwa mu Busuwisi bose ayo mahugurwa yiyongeraga kuyo bakoze mu Budage.
Ese hakorwe iki kugira ngo tuzabone abatoza benshi bo mu Gihugu badasaba ibyamirenge nkuko Abatoza b’abanyamahanga babisaba?
Kazungu Clever
Bizaba kugabanya ikibazo cyogutang’akazi hakoreshejwe kumenyana Kandi cyacyo uwo bahaye akazi ashoboye