• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Kenya: Abantu 13 bari mu myigaragambyo bayiburiyemo ubuzima barimo abapfuye urupfu rubabaje

radiotv10by radiotv10
14/07/2023
in AMAHANGA
0
Kenya: Abantu 13 bari mu myigaragambyo bayiburiyemo ubuzima barimo abapfuye urupfu rubabaje
Share on FacebookShare on Twitter

Imyigaragambyo ikomeye yabaye muri Kenya y’abamagana izamuka ry’ibiciro, yaguyemo abantu 13 barimo n’umwana wishwe na Polisi ndetse n’abahitanywe n’umubyigano.

Iyi myigaragambyo yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Nyakanga 2023, yaguyemo aba bantu 13 barimo icumi (10) bishwe n’igipolisi cyahoshaga iyi myigaragambyo yari ifite umuriri.

Abandi batatu muri 13 basize ubuzima muri iyi myigaragambyo, babuze ubuzima kubera umubyigano ukabije wari uri muri iyi myigaragambyo.

Kugeza ubu imibare ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu muri Kenya, igaragaza ko abantu 312 ari bo batawe muri yombi kubera kwigaragambya, abo kandi ngo barimo n’umudepite uri ku ruhande rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Leta ya Kenya kandi ngo ifite umugambi wo guta muri yombi abakurie imyigaragambyo barimo n’umunyapolitiki Raila Odinga wakunze gutsindwa mu matora y’Umukuru w’Igihugu ndetse ufite abamukurikira benshi bitabira imyigaragambyo.

Ni kenshi kandi Raila Odinga yahamagaje imyigaragambyo aho asaba ko Leta yaganira na we, ndetse ikagira icyo ikora ku izamuka ry’ibiciro .

Icyakora hari abavuga ko ibyo ari impamvu za politike babishingira ku kuba izamuka ry’ibiciro riri henshi ku isi bitewe n’impamvu zirrimo icyorezo cya COVID-19 ndetse n’intambara y’u burusiya na Ukraine.

Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − 10 =

Previous Post

Museveni na Muhoozi bashobora gushyirirwaho impapuro zibata muri yombi ku bw’ikirego gikomeye

Next Post

Abapolisi 500 barimo abakabakaba 100 b’abakobwa bambariye kuza gukaza umutekano w’Abaturarwanda

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Abapolisi 500 barimo abakabakaba 100 b’abakobwa bambariye kuza gukaza umutekano w’Abaturarwanda

Abapolisi 500 barimo abakabakaba 100 b’abakobwa bambariye kuza gukaza umutekano w’Abaturarwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.