Umuyobozi w’ihuriro ry’abatavura rumwe n’ubutegetsi muri Kenya, Rigathi Gachaguwa wigeze kuba Visi Perezida wa William Ruto, yongeye gushimangira ko ibyaha aherutse gushinja Ruto akibikomeyeho.
Ku nshuro ya mbere nyuma yo kuva muri Leta Zunze Ubumwe za America; Gachaguwa yavuze ko yahuje Perezida William Ruto n’umuyobozi w’umutwe w’abarwanyi ukorera muri Sudan. Icyakora ntacyo yavuze ku kindi cyaha ashinja William Ruto cyo gukorana n’inyeshyamaba za al shabaab.
Yagize ati “Ubu ndigenga ariko mbere sinashoboraga kubivuga. Birazwi ko Perezida Ruto akorana na Hemedti uyobora RSF muri Sudani. Narabivuze kandi mbifitiye ibimenyetso, ni nanjye wabahuje muri iyo nama. Narabuhuje bombi mbitegetswe na William ruto. Byatewe n’uko mu buryo bwa diplomasi ntabwo Perezida ashobora gutumira Visi Perezida w’ikindi Gihugu ngo amusure. Kandi icyo gihe Hemedti yari Visi Perezida wa Sudan.
Perezida William Ruto yarampamagaye kubera ko nari Visi Perezida, bazana ibaruwa itumira Hemedti ndayisiNya. Nanagiye kumufata ku kibuga cy’indege, mushyikiriza Ruto, bahita batangira ibiganiro. Urwo rugendo rwavugwaga nk’urw’akazi, ariko baganiraga ubucuruzi. Bavuze kuri zahabu, ariko mbere ntabwo nari nzi icyo bagiye kuganira.”
Uyu munyapolitike nubwo Itegeko Nshinga ritamwemerera kwiyamamariza gutegeka Igihugu kuko yegujwe n’Inteko Ishinga Amategeko; Gachagua avuga ko agifite izindi nzira zo kubigeraho.
Yagize ati “Ndi umukandida ku mwanya wa Perezida wa Kenya. Nujuje ibisabwa kandi mfite n’abantu banshyigikiye ndacyanashaka n’abandi benshi. Bivuze ko mu matora nzaba ndi umukandida.”
Yavuze ko “William Ruto na we yigeze gukurikiranwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha. Yashinjwaga ibyaha byibasiye inyokomuntu, ariko ntibyamubujije kuyobora Igihugu.”
Yakomeje agira ati “Itegeko Nshinga ryacu ritanga uburenganzira bwo kwiyamamaza kabone nubwo waba warahamijwe ibyaha ariko ukaba utararangiza inzira zose z’amategeko.”
Yavuze ko agifite urubanza mu Rukiko Rukuru, kandi ko nibiba na ngombwa azaniyambaza Urukiko rw’Ikirenga, ku buryo Urukiko rwa nyuma rubifitiye ububasha nirwemeza ko yegujwe, ataziyamamaza.
David NZABONIMPA
RADIOTV10