Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kigali: Ababyeyi bareruye bavuga impamvu batohereza abana babo mu mashuri y’imyuga

radiotv10by radiotv10
16/09/2022
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Kigali: Ababyeyi bareruye bavuga impamvu batohereza abana babo mu mashuri y’imyuga
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko impamvu ituma batohereza abana babo mu mashuri y’imyuga n’Ubumenyi-ngiro ari uko kwigondera amafaranga y’ishuri yayo, bishobora mbarwa.

Baravuga ibi mu gihe mu myaka yatambutse bari bafite imyumvire yuko kwiga imyuga n’ubumenyi-ngiro bitagezweho kuko babisuzuguraga.

Guverinoma y’u Rwanda, yashyize imbaraga mu gukangurira ababyeyi kujyana abana babo mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro kuko ari byo bikenewe ku isoko ry’umurimo no mu kubasha kwihangira imirimo.

Bamwe mu babyeyi bo mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo, babwiye RADIOTV10 ko bamaze kumenya ibyiza byo kuba abana babo bakwiga aya masomo.

Umwe yagize ati “Imyuga irakunzwe kandi ku isoko ni imyuga ikenewe, kuko udafite umwuga ntakintu wakora.”

Gusa aba babyeyi bavuga ko atari buri wese wapfa kwigondera amafaranga yishyurwa mu mashuri yigisha imyuga n’ubumenyingiro.

Umwe ati “Nanjye mfite abana bakagombye kwiga imyuga ariko kubera ubushobozi bucye ntibabashije kugerayo, ubwo se nakumva ariya mafaranga ntaho mfite ho kuyakura nkabajyanayo kugira gute, urumva ni ukugerayo nubundi bagataha.”

Undi ati “Ku bijyanye n’imyuga abenshi nta bushobozi tubona bitewe n’amikoro kuko amashuri y’imyuga arahenda.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n’Ubumenyingiro, Nirere Claudette, aganira na Radio 10, yavuze ko amabwiriza ajyanye n’uruhare rw’ababyeyi mu burezi bw’abanyeshuri biga mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye ya Leta n’akorana na Leta ku bw’amasezerano, yashyizweho kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Nzeri 2022 azakemura izi mpungenge zigaragazwa n’ababyeyi.

Aya mabwiriza yagennye amafaranga y’ishuri ntarengwa agomba kujya yishyurirwa abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye aho umunyeshuri utaha azajya yishyirirwa 19 500 Frw naho uwiga aba mu kigo akazajya yishyurirwa 85 000 Frw.

Nirere Claudette yavuze ko muri iyi gahunda, Guverinoma y’u Rwanda yahaye miliyari 8 Frw ibigo byose by’amashuri ya Leta n’akorana na Leta ku bw’amasezerano, yigisha imyuga n’ubumenyingiro.

Yavuze ko gahunda yo korohereza ababyeyi bifuza kohereza abana babo mu mashuri y’imyuga n’Ubumenyingiro yatangiye umwaka utaha.

Yagize ati “Twari twavuze tuti ‘ishuri rya Leta n’irifatanya na Leta ku bw’amasezerano ryigisha imyuga n’ubumenyingiro rigomba kugabanya 30%’ aya mabwiriza rero yatanzwe uyu munsi, twarebye kuri byose ndetse n’ingengo y’imari yavuye kuri miliyari 5 igera kuri miliyari 8.”

Kugeza ubu amashuri yigisha amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro mu Rwanda, agera muri 492 arimo 1/2 cy’aya Leta n’andi aterwa inkunga na Leta.

Kwiga Imyuga n’Ubumenyingiro ubu bigezweho

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 3 =

Previous Post

Nord-Kivu: COVID yagaragajwe nk’intandaro yo kuba SIDA yarivuganye abantu 130 mu mezi atandatu gusa

Next Post

Umuhanzi Nyarwanda yitabye Imana azize urupfu rutunguranye

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzi Nyarwanda yitabye Imana azize urupfu rutunguranye

Umuhanzi Nyarwanda yitabye Imana azize urupfu rutunguranye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.