Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kigali: Abafata udukingirizo tw’ubuntu bariyongera ubutitsa ariko ngo hari ikibabangamira

radiotv10by radiotv10
29/08/2022
in MU RWANDA
0
Kigali: Abafata udukingirizo tw’ubuntu bariyongera ubutitsa ariko ngo hari ikibabangamira
Share on FacebookShare on Twitter

Abakora kuri site zifatirwaho udukingirizo mu Mujyi wa Kigali, baravuga ko abaza kudufata biyongera uko bwije uko bucyeye mu gihe abajya kudufata bo bavuga ko babangamirwa no gusabwa imyirondoro.

Imibare y’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), igaragaza ko buri mwaka hatangwa udukingirizo miliyoni 32 mu Gihugu hose, mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina byumwihariko virusi itera SIDA.

Mu Mujyi wa Kigali, hashyizweho za kiosque 8 (utuzu duto) ziri mu bice bikunze guhuriramo abantu benshi zifasha buri wese wifuza agakingirizo kukabona mu buryo bworoshye.

Mu gace kazwi nka Korodoro (Corridor) gaherereye mu Giporoso i Remera, ni hamwe hashyizweho aka kazu gafasha abifuza udukingirizo.

Umunyamakuru wa RADIOTV10 wasuye ahatangirwa iyi serivisi mu masaha y’agasusuruko, yasanze urujya n’uruza ari rwose rw’abifuza utu dukoresho tubafasha kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Umukozi wo kuri iyi site, avuga ko ku munsi bashobora gutanga udukingirizo turi hejuru y’igihumbi na magana abiri (1 200) ariko byagera mu mpera z’icyumweru imibare ikiyongera. Ati “Abantu baraza cyane, baritabira ntakibazo.”

 

Imibare yagombye kuba irenga iyi

Nubwo abajya gufata utu dukingirizo tw’ubuntu bakomeza kwiyongera, bamwe mu bitabira iyi gahunda barimo abasanzwe bakora uburaya, banenga uburyo baduhabwamo kuko babanza gusabwa imyirondoro.

Umwe yagize ati “Wari ugiye kwiyeranja ariko ukibaza ukuntu ugiye gutonda umurongo kuri kiosque abantu bakureba…wenda uri bugende bagahita baguhereza ntakibazo, ariko kujya mu ikayi, uhita ubona ko agize ikibazo bigatuma acika intege.”

Undi we avuga ko bitumvikana kuba umuntu yajya guhabwa agakingirizo k’ubuntu ariko akabanza gusabwa umwirondoro we.

Ati “Kumbaza imyirondoro ntabwo ari byo biza gutuma umpa agakingirizo, kuko aribaza ati ‘kujya gufata udukingirizo ni nk’ibarura’, ntabwo nibaza niba ugiye kumpa agakingirizo kugira ngo nirinde ujye no kumbarura noneho.”

Avuga ko ubu buryo bushobora no gutuma imibare y’abitabira iyi gahunda igabanuka kuko hari abagira impungenge z’uku gusabwa imyirondoro.

Ati “Kubaza imyirondoro na byo biri mu bituma abantu bagira ipfunwe ryo kujya gufata udukingirizo. Ni yo mpamvu HIV izaniyongera. Ndumva imyirondoro bayivaho hakajyaho uburyo bwo kwandika kode cyangwa inyuguti.”

Dr Charles Berabose, umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) mu ishami rishinzwe indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, avuga ko abakozi bo kuri site zitangirwaho udukingirizo basaba imyirondoro ababagana, baba banyuranyije n’amabwiriza.

Ati “Ibyo ntabwo ari byo. Umuntu ugiye kwaka udukingirizo aho, ikintu bamubaza ni imyaka n’igitsina, ntakindi, nta zina, ntaho atuye…”

Avuga ko niba utwo dukingirizo twaragenewe buri wese ku buntu, nta muntu wari ukwiye kubanza kubazwa umwirondoro we kuko iyi gahunda yashyizweho mu rwego rwo gukomeza gukumira ikwirakwira ry’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − 7 =

Previous Post

P.Kagame yasezeranyije Ibihugu by’abaturanyi ko ntakizabihungabanyiriza umutekano giturutse mu Rwanda agira icyo abisaba

Next Post

‘Mfura ifubitse u Rwanda’: Iby’ingenzi mu ruzinduko rwa Perezida rwasendereje akanyamuneza mu Banyarwanda n’amafoto 40

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
‘Mfura ifubitse u Rwanda’: Iby’ingenzi mu ruzinduko rwa Perezida rwasendereje akanyamuneza mu Banyarwanda n’amafoto 40

‘Mfura ifubitse u Rwanda’: Iby’ingenzi mu ruzinduko rwa Perezida rwasendereje akanyamuneza mu Banyarwanda n’amafoto 40

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.