Friday, August 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kigali: Hafashwe abakekwaho kwihuriza mu gatsiko gakora ubujura bwanakomerekeyemo bamwe

radiotv10by radiotv10
23/06/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Kigali: Hafashwe abakekwaho kwihuriza mu gatsiko gakora ubujura bwanakomerekeyemo bamwe
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu 10 bakekwaho ubujura burimo ubwo bakora bategera mu nzira abantu mu Mujyi wa Kigali bakabambura ibyabo bakanabakomeretsa n’abandi bakekwaho gutobora inzu z’abaturage bashaka kwiba ibikoresho.

Aba bantu bafatiwe mu bice binyuranye by’Umujyi wa Kigali, byumwihariko mu Mirenge wa Gitega na Mageragere mu Karere ka Nyarugenge.

Aba bafashwe, barimo batandatu bakekwaho gutobora inzu z’abaturage bakiba ibikoresho byo mu nzu nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, wavuze ko aba bafashwe kuri iki Cyumweru tariki 22 Kamena 2025.

Yagize ati “Mu ijoro ryacyeye haraye hafatiwe abajura batandatu batoboraga inzu bakiba ibikoresho byo mu nzu, bakanatega abantu bakabambura ibyo bafite.”

CIP Gahonzire uvuga ko aba bafungiye kuri sitasiyo ya Mageragere, yavuze ko ibikorwa by’aba bantu birenze ubujura, kuko byanabangamiraga abaturage, bityo ko Polisi y’u Rwanda idashobora kubyihanganira.

Ati “Abajura birema agatsiko ko kwiba kugeza n’aho batega abantu bakanabakomeretsa ntabwo baba bakiri abajura gusa ahubwo baba bahindutse abagizi ba nabi, Polisi y’u Rwanda ntabwo izihanganira abakora ibi bikorwa, baragirwa inama yo kuva muri ibyo bikorwa bagashaka ibindi bakora.”

Nanone kandi hafashwe abandi bantu bane bafatiwe mu Murenge wa Gitega, saa saba z’ijoro. CIP Gahonzire avuga ko Polisi yafashe aba basore bane “nyuma y’aho bateze abantu batatu barimo umunyesheri wari uvuye kwiga babambura ibyo bari bafite, babiri muri bo barakomereka ubu bakaba bajyanywe kwa muganga mu bitaro bya CHUK.”

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, avuga ko uretse kuba aba basore bafatiwe mu bikorwa by’ubujura, banarwanyije inzego z’umutekano “kugeza n’aho batera amabuye imodoka y’umutekano bakayimena ibirahure.”

Yavuze ko hari abandi babiri bakoranaga n’aba bafashwe, bakiri gushakishwa, mu gihe abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Nyarugenge, bakaba bari gukorerwa dosiye ngo bashyikirizwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 5 =

Previous Post

General Muhoozi yageneye ubutumwa abo yagaragaje nk’abashaka kumuteranya na Perezida Kagame

Next Post

Ntibakozwa ibyo gusoreshwa bahereye mu myaka itandatu ishize ku cyemezo kimaze umwaka umwe

Related Posts

Amakuru mashya: Umunyarwanda ukekwaho Jenoside wafatiwe i Burayi yohererejwe u Rwanda ngo ahaburanishirizwe

Amakuru mashya: Umunyarwanda ukekwaho Jenoside wafatiwe i Burayi yohererejwe u Rwanda ngo ahaburanishirizwe

by radiotv10
08/08/2025
0

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bwakiriye Umunyarwanda Francois Gasana woherejwe na Norvège kugira ngo aburanishirizwe mu Rwanda ku byaha bya Jenoside...

Abavoka 21 mu Rwanda barimo uzwi mu busesenguzi mu bya politiki bahawe ibihano

Abavoka 21 mu Rwanda barimo uzwi mu busesenguzi mu bya politiki bahawe ibihano

by radiotv10
08/08/2025
0

Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda rwahaye ibihano byo guhagarika abanyamategeko 21 bunganira abandi (Abavoka) barimo Me Thierry Kevin Gatete usanzwe azwi...

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

by radiotv10
08/08/2025
0

The digital ID will be issued to Rwandans, refugees, and foreigners, NIDA’s Director General Mukesha Josephine announced on August 7,...

Eng.-Genocide suspect François Gasana handed over to Rwanda by Norway

Eng.-Genocide suspect François Gasana handed over to Rwanda by Norway

by radiotv10
08/08/2025
0

The National Public Prosecution Authority (NPPA) has confirmed the extradition of Francois Gasana, also known as Franky Dusabe, from the...

Abarimo uwari Umuyobozi wa WASAC batawe muri yombi hatangazwa n’ibyo bakurikiranyweho

Abarimo uwari Umuyobozi wa WASAC batawe muri yombi hatangazwa n’ibyo bakurikiranyweho

by radiotv10
08/08/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko rufunze Prof. Omar Munyaneza utari uzuza ukwezi akuwe mu nshingano zo kuba Umuyobozi Mukuru w’Ikigo...

IZIHERUKA

Uwari wungirije Perezida Ruto yamuzamuyeho ibirego bikomeye
AMAHANGA

Uwari wungirije Perezida Ruto yamuzamuyeho ibirego bikomeye

by radiotv10
08/08/2025
0

AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

Eng.-AFC/M23 refutes UN accusations of involvement in civilian killings

08/08/2025
Icyizere Umutoza wa APR aha abafana ku mukino wa mbere w’ishiraniro azahuramo na Rayon

Icyizere Umutoza wa APR aha abafana ku mukino wa mbere w’ishiraniro azahuramo na Rayon

08/08/2025
Amakuru mashya: Umunyarwanda ukekwaho Jenoside wafatiwe i Burayi yohererejwe u Rwanda ngo ahaburanishirizwe

Amakuru mashya: Umunyarwanda ukekwaho Jenoside wafatiwe i Burayi yohererejwe u Rwanda ngo ahaburanishirizwe

08/08/2025
Abavoka 21 mu Rwanda barimo uzwi mu busesenguzi mu bya politiki bahawe ibihano

Abavoka 21 mu Rwanda barimo uzwi mu busesenguzi mu bya politiki bahawe ibihano

08/08/2025
Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

08/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ntibakozwa ibyo gusoreshwa bahereye mu myaka itandatu ishize ku cyemezo kimaze umwaka umwe

Ntibakozwa ibyo gusoreshwa bahereye mu myaka itandatu ishize ku cyemezo kimaze umwaka umwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Uwari wungirije Perezida Ruto yamuzamuyeho ibirego bikomeye

Eng.-AFC/M23 refutes UN accusations of involvement in civilian killings

Icyizere Umutoza wa APR aha abafana ku mukino wa mbere w’ishiraniro azahuramo na Rayon

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.