Abatega imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, berecyeza cyangwa bava Kabuga-Mu mujyi (Downtown), baravuga ko bafite ikibazo cyo kuba imashini (Tap&Go) zishyurirwaho zitinda gusoma amakarita, bigatuma batinda aho bategera.
Aba bagenzi baganirije RADIOTV10, bavuga ko bibasaba gutegereza iminota itatu kugira ngo icyuma gisome ikarita, ku buryo kugira ngo imodoka yuzure, bisaba igihe cy’isaha.
Umunyamakuru wageze muri Gare yo mu Mujyi [Downtown], mu masaha ya saa tanu, yasanze umurongo w’abantu berecyeza i Kabuga, ari mugufi, ariko ikibazo kikaba iby’izi mashini zisoma amakarita.
Umwe yagize ati “Nk’ubu nakojejeho ikarita ngomba gutegereza iminota hagati y’ibiri n’itatu kugira ngo icyuma kiyisome. Kandi ibyo biba ku bagenzi bose uko barenga 70, imodoka rero ihaguruka itinze kuko abagenzi kuyijyamo bigoye.”
Aba baturage bavuga ko bashimira kuba barashyiriweho imodoka ibatwara, ariko ikibazo kikaba gisigaye kuri izi mashini, zituma batinda muri Gare atari uko babuze imodoka.
Undi ati “Rwose barakoze baduha imodoka tuyikeneye, ariko nibanakemure ikibazo cyo gutinda guharuka kandi atari uko twabuze imodoka ahubwo ihari nk’umurimbo.”
Bamwe mu bashoferi batwara izi modoka za kompanyi ya RITCO, bemera ko iki kibazo gihari, bakavuga ko izi modoka zifite imashini zihariye za Tap&Go, zikanagira amakarita yihariye, mu gihe abagenzi basanganzwe izisanzwe.
Aba bashoferi bavuga ko abagenzi bataramenya ko hari amakarita yihariye yagenewe ibi byuma biri muri izi modoka, bityo ko ari yo bari bakwiye kugura bakajya bakoresha.
Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere RURA ruvuga ko rwasabye izi Sosiyete zitanga ibi byuma, gukemura ikibazo cy’amakarita atinda mu gihe anyuranye n’ibyuma kandi mu gihe cya vuba.
RADIOTV10 yagerageje kuvugisha ubuyobozi bwa Kompanyi ya RITCO ivugwamo iki kibazo, ariko ntibyakunda.
Eugenie NYIRANSABIMANA
RADIOTV10