Monday, August 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Kigali: Impungenge ni zose ku bavuga ko abana babo batwawe n’ubuyobozi mu gicuku

radiotv10by radiotv10
18/01/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Kigali: Impungenge ni zose ku bavuga ko abana babo batwawe n’ubuyobozi mu gicuku
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko bamaze iminsi ine (4) batazi irengero ry’abana babo batwawe n’abayobozi baje mu mukwabu mu gicuku ahagana saa cyenda z’ijoro.

Aba baturage bo mu Muduguru wa Ndatemwa muri uyu Murenge wa Rutunga, babwiye RADIOTV10 ko mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu mu cyumweru gishize, ari bwo haje abayobozi bo mu nzego z’ibanze bari kumwe n’abashinzwe umutekano muri izi nzego bakaza bahondagura inzugi zabo.

Bavuga ko aba bayobozi n’abashinzwe umutekano baje bagatwara abana bagera muri 15 barimo n’abasanzwe biga, bakabajyana babambitse amapingu, bababaza impumva babajyanye, bakabima amatwi.

Umwe muri aba baturage avuga ko yaje kujya kubaza kuri RIB ku Murenge wa Rutunga iby’umwana we watawe ariko na bwo agataha adasobanukiwe.

Ati “Nahise mbabaza nti ‘umwana wanjye yagize ate ko bambwiye ko mumuzanye?’ baravuze ngo ‘ntabwo ari twe twamwanditse ku rutonde’, nti ‘mwamufatiye iki, mwamufatanye iki?, ngo ‘ntacyo twamufatanye’ ngo gusa ni gahunda iriho y’ubuyobozi.”

Uyu muturage avuga ko umwana we bamutwaye saa cyenda n’iminota ine z’ijoro, bakamujyana bamwambitse amapingu.

Undi muturage we watwariwe umuvandimwe we, avuga ko yaje kumva amakuru avugwa mu baturanyi ko bamutwaye kubera kumukekaho ibiyobyabwenge birimo urumogi ndetse n’ubujura.

Ati “Ariko nza gusanga ko uwo mwana kuva mvutse kugeza ngannye ntya nta muntu nari nakumvise numva avugwa ngo araregwa itabi cyangwa urumogi iwacu.”

Uyu muvandimwe w’umwana watwawe, avuga ko nta na rimwe yaba yarahamagajwe mu nzego z’ubuyobozi nibura ngo yange kwitaba ku buryo ari byo byatuma baza kumufata muri icyo gicuku.

Aba baturage bavuga ko batazi aho abana babo baherereye kuko kuva icyo gihe nta muyobozi wagarutse ngo abamenyeshe aho baberecyeje yewe ngo n’iyo babajije ntibababwira aho bari.

Uyu akomeza agira ati “Ntituzi ahantu babajyanye kuko twagiye ku Murenge tugezeyo tubona babapakiye imodoka, baratubwira ngo nidutahe.”

Undi muturage avuga ko anafite impungenge ku mwana we ku buryo anakeka ko baba batakiriho, ati “Wowe se wajyana umuntu nijoro umwambitse amapingu ari umwana w’imyaka 16, ubwo wakeka ko…oya barabishe.”
umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rutunga, Iyamuremye Francois avuga ko aba bana bafashwe mu mukwabu usanzwe ukorwa wo gutahura abakora ibikorwa bitemewe.

Uyu muyobozi avuga ko abana baherutse gufatirwa muri ibi bikorwa, babaganirije bamwe bagataha mu gihe iyo hagaragaye abagomba gukurikiranwaho ibyaha, na bo bakurikiranwa.

Uyu muyobozi yasabye aba babyeyi bavuga ko babuze abana babo ko baza akabibonera, kugira ngo akurikirane ikibazo cy’abo bana.

INKURU MU MASHUSHO

Juventine MURAGIJEMALIYA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 + eight =

Previous Post

Goma: Habaye imyigaragambyo y’abazanye ingingo itangaje ku ngabo bakekaga ko zizarasa M23

Next Post

Ukraine: Indege yarimo abayobozi bakuru yakoze impanuka irasandara ihitana abarimo Minisitiri

Related Posts

Uwabaye muri Guverinoma y’u Rwanda Protais Mitali yitabiye Imana i Burayi

Uwabaye muri Guverinoma y’u Rwanda Protais Mitali yitabiye Imana i Burayi

by radiotv10
02/08/2025
0

Mitali Protais wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko kuba yarabaye Minisitiri w’Umuco na Siporo, ndetse akanaruhagararira nka Ambasaderi muri...

Abayobozi mu karere bagize icyo bavuga ku ntambwe iri guterwa mu by’u Rwanda na DRCongo

Abayobozi mu karere bagize icyo bavuga ku ntambwe iri guterwa mu by’u Rwanda na DRCongo

by radiotv10
02/08/2025
0

Abahuza b’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu bibazo bimaze igihe hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bahuriye...

Nyamirambo: Harumvikana kutavuga rumwe ku mafaranga yaciwe abafite inzu mu ‘Marangi’

Nyamirambo: Harumvikana kutavuga rumwe ku mafaranga yaciwe abafite inzu mu ‘Marangi’

by radiotv10
01/08/2025
0

Abafite inzu ahazwi nko mu Marangi mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge n’abahakorera, bavuga ko amafaranga ari hagati...

Menya ibyavuye mu nama ya mbere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’u Rwanda na DRC

Menya ibyavuye mu nama ya mbere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’u Rwanda na DRC

by radiotv10
01/08/2025
0

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America yatangaje ko mu nama ya mbere ya Komisiyo ishinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa...

Hagaragajwe igituma kwimurira abarimu aho bifuza bikunze kugorana

Hagaragajwe igituma kwimurira abarimu aho bifuza bikunze kugorana

by radiotv10
01/08/2025
0

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko guhindurira abarimu ibice bakoreramo (mutation) bigorana kuko aho baba bifuza kujya haba hari abandi basanzwe bahakorera....

IZIHERUKA

AMAFOTO: Perezida wa Kenya n’uwo yasimbuye bigeze kugirana umubano urimo igitotsi bagaragaye batemberana bishimye
AMAHANGA

AMAFOTO: Perezida wa Kenya n’uwo yasimbuye bigeze kugirana umubano urimo igitotsi bagaragaye batemberana bishimye

by radiotv10
02/08/2025
0

Uwabaye muri Guverinoma y’u Rwanda Protais Mitali yitabiye Imana i Burayi

Uwabaye muri Guverinoma y’u Rwanda Protais Mitali yitabiye Imana i Burayi

02/08/2025
Abayobozi mu karere bagize icyo bavuga ku ntambwe iri guterwa mu by’u Rwanda na DRCongo

Abayobozi mu karere bagize icyo bavuga ku ntambwe iri guterwa mu by’u Rwanda na DRCongo

02/08/2025
Police FC igiye kwipima na APR FC iyisimbuje Rayon Sports

Police FC igiye kwipima na APR FC iyisimbuje Rayon Sports

02/08/2025
Nyamirambo: Harumvikana kutavuga rumwe ku mafaranga yaciwe abafite inzu mu ‘Marangi’

Nyamirambo: Harumvikana kutavuga rumwe ku mafaranga yaciwe abafite inzu mu ‘Marangi’

01/08/2025
Menya ibyavuye mu nama ya mbere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’u Rwanda na DRC

Menya ibyavuye mu nama ya mbere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’u Rwanda na DRC

01/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ukraine: Indege yarimo abayobozi bakuru yakoze impanuka irasandara ihitana abarimo Minisitiri

Ukraine: Indege yarimo abayobozi bakuru yakoze impanuka irasandara ihitana abarimo Minisitiri

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AMAFOTO: Perezida wa Kenya n’uwo yasimbuye bigeze kugirana umubano urimo igitotsi bagaragaye batemberana bishimye

Uwabaye muri Guverinoma y’u Rwanda Protais Mitali yitabiye Imana i Burayi

Abayobozi mu karere bagize icyo bavuga ku ntambwe iri guterwa mu by’u Rwanda na DRCongo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.